Abantu bose batunguwe nibyo umwarimu uri mu kigero cy’ imyaka 38 ,yambuwe , yambuwe burundu uburenganzira bwo kwigisha nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kubwira umunyeshuri w’umukobwa amagambo y’urukozasoni, no gutegura ibiganiro bihembera ubusambanyi hagati yabo.
Uyu mwarimu witwa Amrinder Singh Pannu wigishaga amasomo y’ubumenyi muri St Marks Church of England Academy, ishuri riherereye ahitwa Mitcham mu gace ka South London mu Bwongereza, yafashwe amajwi mu mwaka wa 2018 ubwo yavuganaga n’uyu munyeshuri (wahawe izina rya Pupil A mu rwego rwo kumurinda).Muri ayo majwi, humvikanamo amagambo akomeye nko kumubwira ati: “Uri umukobwa ushyushye cyane” .. ni ukuvuga ko ibice by’umubiri we bimukururira kumva bakorana imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko urwego rugenzura imyitwarire y’abarimu mu Bwongereza (Teaching Regulation Agency – TRA) rwabitangaje, ibi biganiro byagaragazaga ko hari uguterana isoni hagati y’impande zombi, aho umwarimu yumvikana avuga ko azaryamana n’uyu mukobwa igihe azaba agejeje ku myaka 18 y’amavuko ifatwa nk’iy’ubukure muri iki gihugu.
Muri rimwe mu majwi yafashwe mu gihe cy’akaruhuko, Pannu yumvikana avuga ati: “Ndabizi wanshobora kunezeza tugeze inyuma ya kiriya kigo” ndetse n’andi magambo agaragaza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.Ibyo biganiro byabaye ishingiro ry’icyemezo gikomeye cyo gutangira iperereza nyuma y’uko abayobozi batatu b’ishuri babonye ubutumwa bwa email butarimo amazina y’umuntu wabohereje, bukubiyemo ayo majwi.
N’ubwo Pannu yakomeje guhakana ko hari igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyabaye hagati ye n’uwo munyeshuri, yemeye ko imyitwarire ye itari iy’umwarimu wubahiriza amahame y’akazi yagize, ndetse anasaba imbabazi, ariko akanagaragaza gusa ukwicuza, nk’uko byatangajwe n’inama y’abagize akanama gashinzwe imyitwarire.
Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Pannu yari igambiriwe, kandi ko atigeze yerekana ukwigaya ku rwego rugaragara. Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko uyu mwarimu atashatse gushinja umunyeshuri, ariko yemeza ko ashobora kuba ari we watangiye ibiganiro kugira ngo ashireho ishusho y’urukundo rutariho.
Gusa akanama kemeje ko ibyo biganiro bidashobora gufatwa nk’ibisanzwe hagati y’umwarimu n’umunyeshuri, ahubwo ari ibikorwa bikomeye bigaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Ubu, Amrinder Singh Pannu yambuwe uburenganzira bwo kongera kwigisha ubuziraherezo, ndetse nta mahirwe yo gusaba ko ibyo bihinduka mu gihe kizaza.
KGLNEWS