Abantu babiri barimo umwana w’ imyaka 12 n’ umugabo w’ imyaka 54 batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza bazira kwiba mu rugo rw’ impinganzima ruri mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma .
Aba bombi bafungiye kuri Biro bya sitasiyo ya Busasamana iherereye mu Karere ka Nyanza.
Aba bombi bakekwaho kwiba imbabura ndetse n’amazutu igera kuri litilo 60, byifashishwaga mu rugo rw’abasaza n’abakecuru basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abandi, ndetse anashimira abatanga amakuru ku gihe, kuko bigira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha hakiri kare.
KGLNEWS