Imirwano yakomeje hagati y’ Ingabo za DRC( FARDC) n’ inyeshyamba za AFC/ M23 mu ishyamba rya Kibandamangobo ,riehrereye muri Teritwari ya Shabunda muri Kivu y’ Amajyapfo. Ni imirwano yabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Ukwakira 2025.
amakuru ava muri ako gace abitangaza, ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, zahanganye n’abarwanyi ba M23, zibabuza kugera ku murwa mukuru wa teritwari, ufatwa nk’ukungahaye cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfoz Hagati aho, urundi rugamba rwafunguwe uwo munsi i Lubimbe, Kibandamangobo, Lutunkulu, na Mulambula.
Abakurikiranira hafi iyi mirwano bavuga ko abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 bagamije kwigarurira teritwari za Shabunda na MwengaAbatangabuhamya bavuga ko iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bikurikirwa n’ibikorwa byo gusahura imitungo y’abaturage by’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC.
Teritwari ya Shabunda ni kamwe mu turere tunini ducukurwamo amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo, kazwiho kuba kabonekamo zahabu nyinshi na gasegereti.
Aka gace kagenzurwa cyane n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa Raia Mutomboki.Mediacongo.net ivuga ko byose byatangiye ku wa Gatandatu ushize, ubwo abarwanyi ba M23 bitwaje intwaro ziremereye n’izoroheje, bagabaga ibitero ku birindiro bya FARDC na Wazalendo i Kabare na Walungu.Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, igitero cya mbere cyabereye i Ninja cyibasiye uduce twa Chulwe, Mwegerera, Lubuhu, Ikambi, na Luhago, twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 nyuma y’uko ingabo za leta n’inyeshyamba za wazalendo ziyabangiye ingata.