Yahoranaga indwara y’ agahinda gakabije! Umunyeshuri wa Kaminuza akomeje kubabaza benshi.

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Mudugudu wa Mugonzi , haravugwa inkuru ibabaje aho umusore uri mu kigero cy’ imyaka 22 wakomakaga mu Karere ka Rubavu yasanzwe yapfuye bikekwaho ko yimbuye ubuzima biturutse kuba yahoranaga indwara y’ agahinda gakabije.

Ni umunyeshuri wigaga muri   Kaminuza ya Hanika Anglican integrated Polytechnic (Coste) yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye,ngo yari acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro (Saloon) aho yabanaga na mugenzi we mu nzu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke avuga ko mugenzi we nyakwigendera yabwiye inzego z’ubuyobozi zari zihari ko mu gicuku ahagana i saa cyenda (03h00 a.m) yabyutse agiye kunywa amazi avugana na nyakwigendera cyakora uriya babanaga ahita asinzira atamenye ibyakurikiyeho.

Nyirigipangu nyakwigendera yari acumbitsemo yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 05/10/2025 arebye mu bwogero (douche) yari yegeranye n’ubwiherero abona nyakwigendera amanitse mu mugozi yapfuye niko kumeyesha abandi.

Uwahaye amakuru kiriya gitangazamakuru yavuze ko inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugera ku isibo, n’iz’umutekano bagiye ahabereye ibyago.Uriya muturage yavuze ko nyakwigendera yasize yanditse urupapuro ruvuga ko ‘umuntu ashobora gukora akantu gato kakavamo ikintu kinini’.

Kimwe mu bikekwa mu byatumye nyakwigendera yaba yiyahuye ni indwara y’agahinda gakabije (depression).

Ibindi byagaragajwe n’uwabanaga na nyakwigendera ni imiti yajyaga anywa.Nyakwigendera yigaga muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri, abo biganaga ndetse n’abaturanyi bageze aho bikekwa ko nyakwigendera yiyahuriye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yavuze  ko RIB na Polisi bagiye ahabereye ibyago, inzego z’ubuyobozi kandi zahamagaje iwabo ngo bahagere.

Ifoto yakoreshejwe haruguru niya Umuseke