Abakunzi ba Rayon Sports bageze aho umwana arira nyina n’ iyumve na Faustinho Simbigarukaho wayihebeye byamucanze

 

Ikipe ya Rayon Sports igeze aho umwana ari nyina n’ iyumve iyi kipe yambara ubururu n’ umweru igeze mu bihe nyuma y’ uko ukuwemo na Singida black stars muri CAF Confederation Cup ibintu byahise bizamba.

Ibi tubivuze nyuma y’ uko Umunyamakuru w’imikino wa Isibo Radio&TV ukunzwe na benshi, Mugenzi Faustin wamamaye nka Faustinho Simbigarukaho wihebeye iyi kipe nawe byamucanze avuga ko Rayon Sports kwegukana Igikombe uyu mwaka biri kure nk’ ukwezi.

Ibi byose bije nyuma y’uko yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse ikaba yanaraye itsinzwe na Police FC.

Aganira n’ itangazamakuru Faustinho yavuze ko Police FC ari ikipe nziza yagaragaje ko itoje ndetse iri ku rwego rwo hejuru kurusha Rayon Sports.

Yakomeje avuga ko icyo Rayon Sports yazize ari icyo imaze iminsi izira.Ati “Rayon Sports yazize ibyo imaze iminsi izira cyangwa wenda ibyo yateguye mu isoko ry’igura ry’abakinnyi kuko bigaragara ko ititeguye neza kuko abakinnyi ubona ko batari ku rwego rwa Rayon Sports.”

“Ibaze ikipe kubona imipira y’imiterekano nk’itandatu iri ahantu hamwe ariko igaterwa n’abakinnyi batandukanye, nta mukinnyi wo gutera imipira y’imiterekano ni Abedi wikamata, ni Tambwe Gloire ariko abandi urwego ruri hasi, wajya mu bwugarizi ni Rushema Chris ni Youssou Diagne amakosa ni menshi kuko ntibakinanye igihe, navuga ko Rayon Sports ifite ibibazo birenze kimwe.”

Abajijwe niba abona izatwara igikombe, Faustinho yagize ati “gutwara igikombe biragoye cyane.”Rayon Sports imaze gukina imikino 2 ya shampiyona uwa Kiyovu Sports yatsinze n’uwo yaraye itsinzwemo na Police FC. Izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Gasogi United.