Inkuru ikomeje kubabaza abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zaho mu Rwanda bose barimo ku garuka ku rupfu rw’ anyakwigendera witwa Nyiramajyambere Speciose wakunzwe cyane mu imvugo ngo ubanza nashonje yapfuye azize uburwayi.
Yari atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base.
Amakuru yemeza ko yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari arwariye ari no kwitabwaho n’abaganga.
nubwo icyemezo cya nyuma cy’ubuvuzi cyerekana ko yazize uburwayi, hari amakuru y’abantu bo mu gace ke bavuga ko ashobora kuba yarazize uburozi, nyuma y’uko atangiye kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma bamwe mu baturanyi bamugirira ishyari.
Nyiramajyambere Speciose yabaye icyamamare ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru, agira ati: “ubanza ahari nashonje”, ijambo ryafashe indi ntera rikamuhindura umuntu uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Muri icyo kiganiro, yari asabye Perezida Paul Kagame ko yakomeza gufasha abasigajwe inyuma n’amateka, by’umwihariko bakabona amafaranga yo kubaka icyuzi cyabafasha mu mibereho.
Urupfu rwe rwateye agahinda abakurikirana inkuru ze ndetse n’abamwiyumvagamo, aho benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku muryango we, banagaragaza ko yari umuntu woroheje, wakunze gusetsa no gushimisha abantu binyuze mu magambo ye y’ukuri atazibagirana.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru haracyategerejwe itangazo ryemewe n’umuryango cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima, kugira ngo hasobanuke neza icyateye urupfu rwa Nyiramajyambere Speciose, wari umaze kuba ikimenyabose mu gihugu hose.
KGLNEWS.COM