Niyomugabo Claude yavuze ko Imana yajya ihora ibafasha bagahora batombora Pyramids na Al Ahly

 

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ni amagambo yatangajwe na Kapiteni wa APR FC , Niyomugabo Claude , aho yavuze ko abantu bazabona ibyo batigeze babona, bagiye gusezerera Pyramids FC.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC ejo ku wa Gatatu.

Niyomugabo Claude, kapiteni wa APR FC yavuze ko kuba abantu bazi ko ihora ibatsinda ari byo bashaka guhindura uhereye ejo.Ati “Ibyo kuba tutarabatsindira hano n’iwabo, ni cyo dushaka guca tubatsindire hano no mu Misiri.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba iyi kipe ibateye ko ahubwo gutombora ikipe ikomeye bibatera imbaraga Imana ijye ibafasha bahore batombora amakipe akomeye.Ati “Kuba dutombora amakipe makuru ni byiza kuri twe kuko ibivugwa hanze y’ikibuga ntabwo tubyitaho. Bidutera imbaraga aho gutombora ya makipe twasuzuguye Imana ijye idufasha dutombore amakipe nka Al Ahly, Zamalek ndakubwiza ukuri ntabwo ari imbogamizi muzabona ibintu mutigeze mubona.”

Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium saa 14:00’ ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025.

KGLNEWS