Nyaruguru:Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva arasaba abahinzi gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi.

 

 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi gukora uko bashoboye umusaruro w’ubuhinzi ukikuba kabiri, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye yo kongera umusaruro w’ubuhinzi bityo n’iterambere ry’abahinzi rigere ku rwego rushimishije.

Ibi yabitangaje ku wa 22 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyagisozi, aho yifatanyije n’abaturage mu gutera ibigori mu Gishanga cy’Urwonjya gifite ubuso bwa hegitari 115.

Iki gishanga gisanzwe gihingwamo ibigori n’ibirayi bisimburana, gihingwa n’abahinzi 1,742 bibumbiye muri Koperative “Abishyize Hamwe Urwonjya.” Minisitiri w’Intebe yashimye intambwe abahinzi bamaze gutera, aho umusaruro wavuye kuri toni 1 kuri hegitari ubu ukaba ugeze kuri toni 5.Yagize ati: “Ntabwo mukiri abatebo, ahubwo musigaye mupakira ibitebo mukoherereza abandi.” Yavuze ko bishoboka ko uyu musaruro wakomeza kwiyongera ukagera kuri toni 10 kuri hegitari, asaba abahinzi kubigira umuhigo.

Dr. Nsengiyumva yasabye abahinzi bose gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe, burangwa n’imikoreshereze y’ubutaka neza, gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire y’imvaruganda n’imborera, no gutegura gahunda yo kuhira mu gihe cy’izuba kugira ngo batabura umusaruro.Yagize ati: “Ahantu hose hashobora guhingwa tugomba kuhakoresha neza, haba ku misozi, mu mibande no mu bishanga. Aho amazi atari, hakwiye guhingwa ibihingwa bikenera amazi make nk’imyumbati n’ibishyimbo.”

Yibukije kandi abahinzi ko kongera umusaruro bifasha mu kwishyura serivisi z’ubuzima nko kubona mituweli no kugera ku bwishingizi bw’ibihingwa bushyirwaho na Leta. Ati: “Iyo umusaruro wikubye kabiri, ubuzima buroroha, abahinzi babona amafaranga bitabagoye.”

Koperative Abishyize Hamwe Urwonjya yabaye urugero rwiza rw’ubufatanye n’imiyoborere myiza y’ubuhinzi, aho abanyamuryango bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse bitewe no gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’inzego z’ubuyobozi.

Icyo gikorwa cyatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2026 A cyabaye n’umwanya wo gukangurira abahinzi bose mu gihugu gukora ubuhinzi bufite ireme, kugira ngo bahaze isoko ryo mu gihugu ndetse banasagurire amasoko mpuzamahanga.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS NYARUGURU DISTRICT/ KGLNEWS