Gasogi United yiyunze kuri Rayon Sports mu gahinda ko kubura Rutahizamu wayo ,wari warigaruriye imitima y’ Abanyarwanda

 

Ku wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino ubanza wa CAF Confederations Cup na Singda Black Stars yo mu gihugu cya Tanzania, Ni umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0, kuri ubu amakuru ahari ni uko Ikipe ya Gasogi United yifatanyije na Rayon Sports muri iki gihe ikipe yabuze Rutahizamu wayo uheruka kugira imvune muri uyu mukino.

 

Muri uyu mukino nibwo Rayon Sports yavunikishije rutahizamu wayo Ndikumana Asman wagize imvune y’ukuboko nyuma yo kugongana n’abamyugariro babiri ba Singda Black Stars.Ku wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yifurije Ndikumana Asman gukira vuba ndetse ko yamuteguriye intebe ya VIP ku mukino wa Shampiyona uzahuza Gasogi United na Rayon Sports.Yagize iti ” Inkuru y’uko Asman Ndikumana yagize imvune yaradukomerekeje. Intwari nyakuri kuba yasubiye inyuma by’igihe gito ni igihombo kuri twese.

Nubwo adashobora kuboneka mu kibuga ku mukino wa ‘Derby’, tumuteguriye intebe ya VIP mu bafana bacu. Uyu mukino ntuzaba wuzuye adahari. Turifuriza Asman gukira vuba kandi neza. Leka tuhuzure n’umwuka n’imbaraga akinana.”

Gasogi United ibaye ikipe ya mbere ibashije kwifuriza Ndikuma Asman gukira vuba mu makipe ahanganye na Rayon Sports hano mu Rwanda.Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, irahaguruka hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Tanzania gukomeza imyiteguro y’umukino wo kwishyura izakina na Singda Black Stars. Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS