Abakomando ba FARDC” Tigres” basoje imyitozo ,bahita biyerekana mu buryo budasanzwe.

Mu mujyi wa Bunia, ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, abaturage babonye igikorwa kidasanzwe ubwo abasirikare ba FARDC bazwi nka Tigres” ubwo biyerekanaga mu buryo budasanzwe bakoresheje   moto.

Aba basirikare badasanzwe  nibo bafatwa   nk’abakomando kabuhariwe, bamaze iminsi bakora imyitozo yihariye yiswe Commando Wewa.

Iyi myitozo yarangiye ku mugaragaro, igisirikare cya Congo (FARDC) gisobanura ko intego yayo ari ugutegura umutwe mushya ufite ubumenyi budasanzwe bwo guhashya ubujura, ubwicanyi n’indi mitwe y’amabandi ikomeje gukorera mu ntara ya Ituri.

Umuvugizi w’ingabo muri ako gace, yavuze ko Tigres batagamije guhangana n’umutwe wa M23, nk’uko byagiye bivugwa. Yagize ati:“Iyi myitozo ntabwo igamije guhashya M23,  Abasirikare bacu bo mu mutwe wa Tigres bahawe inshingano zo kugarura ituze muri Bunia no mu bice by’umurwa mukuru w’Intara ya Ituri bahora bagabwaho ibitero by’amabandi n’abagizi ba nabi.

Intara ya Ituri imaze imyaka irenga 20 ivugwamo  ibibazo by’umutekano, biturutse ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yayo. FARDC ivuga ko ishyize imbere ingamba zo gukoresha imitwe yihariye nka Tigres” kugira ngo isubize abaturage icyizere.