Rutahizamu wa Rayon Sports Asman Ndikumana wagiriye imvune mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Singida black stars yo muri Tanzania 1_ 0 yagize ubutumwa agenera aba Rayon.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2025-26.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 bamaze kongeraho iminota 5, Ndikumana Asman yagize ikibazo cy’imvune y’ukuboko kw’ibumoso.
Hari nyuma yo gusimbuka ashaka umupira yisanga hagati y’abakinnyi babiri ba Singida Black Stars, Anthony Tra Bi Tra na Kenedy Wilson Juma Ambasa akaboko ke gafatwa hagati yabo aba aravunitse.
Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara (Ambulance) yinjira mu kibuga imuha ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga.
Nyuma yo kunyura mu cyuma basanze igufa ry’ukuboko ryavunitse akaba agomba kubagwa.Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaremye agatima abakunzi ba Rayon Sports ko azagaruka akomeye.Ati “nzagaruka nkomeye kurushaho. Imana n’ibishaka.”
Bidasubirwaho akaba atazakina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze Rayon Sports izasuramo Singida Black Stars tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports azamara hanze y’ikibuga byibura hagati y’amezi abiri n’atatu.Ndikumana Asman yinjiye muri Rayon Sports ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa aho yasinyiye Gikundiro imyaka 2. Mu mikino itatu amaze gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru yayitsindiye ibitego 4.
Abakunzi b’ iyi kipe ya Rayon Sports bakomeje kugenda bagira impungenge ku ikipe yabo nyuma y’ uko uyu Rutahizamu wayo avunitse ,kandi Ari we ngenderwaho,bamwe bavuga ko ikipe ishobora no guhita iva ku gikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda.
KGLNEWS.COM