Rayon Sports ihuye n’ ibibazo iratsinzwe none Umunyezamu wayo ahise yikubita muri ruhurura ahita ajyanwa kwa muganga, nguko uko byagenze

Umuzamu wa Rayon Sports FC Drissa Kouyate, yaguye muri ruhurura iri inyuma ya Pele stadium ubwo yari atashye avuye mu mukino ikipe ye itsinzwemo na Singida 0-1. Ubu ajyanwe kwa muganga igitaraganye.

Ngo uyu munyezamu yaguze ahazwi,  nko kwa Thomas, ari naho amakipe asohokera,ni  mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, wari uwa mbere w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup. Rayon Sports yakiniye imbere y’abafana bayo ariko itsindwa igitego 1-0, ishyirwa mu bibazo bikomeye mbere y’uko ijya gukina umukino wo kwishyura.

Kouyaté wari umaze gufatanya na bagenzi be muri uyu mukino, nyuma yo kuva mu kibuga ni bwo yagize ikibazo cyamugushije mu muferege, bituma bahita bamutabara bamushyira mu modoka ya ambulance imujyana kwa muganga ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania. Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Singida Black Stars, izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar yo muri Libya.

Kuri ubu, Flambeau du Centre yabonye intsinzi mu mukino ubanza, itsinda Al Akhdar ibitego 2-1 mu Burundi, bituma byose bizamenyekana mu mikino y’amakipe azakina ku munsi wa 27 Nzeri 2025.