Bitunguranye!Abahanzi bafite izina rikomeye  mu Rwanda boherejwe mu Kigo ngororamuco cy’ i Huye

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Babo boherejwe mu Kigo ngororamuco giherereye mu Karere ka Huye, nyuma yo gusangwamo ibiyobyabwenge.

Amakuru avuga ko aba bahanzi batawe muri yombi barengeje  amasaha yemewe yo kuba bari mu kabari bagapimwa ibiyobyabwenge ndetse bakabibasangamo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025  bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco cy’i Huye, nk’ uko amakuru atugeraho abivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda,ACP Boniface Rutikanga mu minsi ishize  yatangaje ko aba batawe muri yombi nyuma bagapimwa bagasanga mu mubiri wabo bafitemo ibiyobyabwenge.

Aba bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku rya tariki ya 5 rishyira ku ya 06 Nzeri 2025  barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo bakurikiranyweho gukoresha.

Amakuru agera kuri KGLNEWS avuga ko Ariel Wayz  yari ari kwitegura urugendo rwerekeza muri  muri  Kenya aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.