Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yaguze itike yo kwinjira ku mukino iyi kipe izahuramo na Singida Black Stars, anahereza ubutumwa abayobozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe abasaba gukomeza kuyitera inkunga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, Rayon Sports WFC irakina umukino wa nyuma wa CECAFA Women Champions League na JKT Queens yo muri Tanzania. Ni umukino ukomeye utegerejwe n’ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, aho bose bifuza ko Rayon Sports WFC yakora amateka ikegukana igikombe cya mbere cya CECAFA hanze y’u Rwanda, bityo igahita inabona itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Women Champions League.
Ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Perezida Twagirayezu Thadee yerekeje muri Kenya ahazabera uwo mukino wa nyuma, agiye gushyigikira ikipe y’abagore ya Rayon Sports yiteguye neza uru rugamba.
Mbere yo guhaguruka i Kanombe, Twagirayezu yashimiye Uwayezu Jean Fidel washinze Rayon Sports WFC, avuga ko umusaruro ikipe iri kugeraho ari ingaruka nziza yatangiye kuva ishingwa.
Yagize ati:“Ubushize yari iri kumwe na Perezida Jean Fidel batsindwa, natwe twakomerejeho, ni yo mpamvu uyu munsi bageze ku mukino wa nyuma. Ni ibyiza bishimishije, reka dukomeze tuyitere inkunga, ndizera ko n’igikombe tuzagitwara.”
Perezida wa Rayon Sports yashimiye kandi cyane FERWAFA ku gahimbazamusyi ka miliyoni 5 yageneye Rayon Sports WFC nyuma yo kugera muri 1/2 cya CECAFA.
Ati“Ndashimira FERWAFA cyane iyobowe na Shema Fabrice, uburyo yatanze agahimbazamusyi. Ni iby’agaciro kanini, njye byanyishimishije cyane, kandi birerekana impinduka nziza iri kuzana.”
Nyuma yo kugura itike yo kwinjira ku mukino Rayon Sports izahuramo na Singida Black Stars igura ibihumbi 200 Frw, Twagirayezu yahaye ubutumwa abayobozi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe:
“Ubutumwa mpereza abakunzi, abayobozi ndetse n’abayoboye Rayon Sports, uyu ni umwanya wo kugaragaza ubufatanye, dutere inkunga ikipe yacu. Rayon Sports ni iyacu twese, yabayeho ku bwacu.”
Rayon Sports izakina na Singida Black Stars ku wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, aho ubuyobozi buvuga ko ikipe yiteguye neza kandi ifite intego yo kwitwara neza ,ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.