Ngibyo ibyo Bishop Gafaranga yisabiye urukiko

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2024 , nibwo habaye urubanza rwa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ngo aburanishwe mu mizi, urubanza gusa urubanza ruburanirwa mu muhezo nk’ uko yabyisabiye.

 

Uru rubanza rwashyizwe mu muhezo ku busabe bw’uregwa, watanze impamvu zuko ibivugirwamo birebana n’umuryango.

Bishop Gafaranga yaburanaga ku byaha aregwa birimo icyo gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we bashyingiranywe, Annet Murava.Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwo bugaragaza ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu, bityo busaba ko aburanishwa.

Umugore wa Gafaranga, usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yari yitabiriye uru rubanza.N’ubwo urubanza rwasonwe mu muhezo imyanzuro yarwo izasomerwa mu ruhame hamenyekane icyemezo cy’urukiko.Ku rundi ruhande ariko Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 7 Gicurasi 2025, akekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.Ubu akaba yari afunze iminsi 30 y’agateganyo, nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, ku wa 23 Gicurasi 2025, bigashimangirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ku wa 11 Nyakanga 2025, nyuma yo gutesha agaciro ubujurire yari yatanze kuri iki cyemezo.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews