Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeri , Yemi Eberechi , uzwi mu ruhando mpuzamahanga nka ‘Yemi Alade’, yavuze ko Afurika yose ifite byinshi byo kwigira ku Rwanda.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Youtube wa Visit Rwanda, ubwo yari mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, ndetse akaba ari n’umwe mu bise izina umwana w’ingagi rya ‘Kundwa’.
Uyu muhanzikazi benshi bakunze kwita ‘Mama Africa’ yavuze uburyo ajya kuza mu Rwanda kuri iyi nshuro yabwiye nyina umubyara ko agiye mu Rwanda Kwita Izina abana b’ingagi, maze nyina agatangara cyane.Ati” Umwana w’ingagi, ubwo ninde uhakujyanye.”, akomeza avuga ko bamaze kuvugana akongera akamuhamagara amubaza ati “Ibyo uvuga ni ukuri?”
Yemi Alade yavuze ko Afurika ifite byinshi byo kwigira ku Rwanda ati ” Ntabwo ari inshuro ya mbere yo Kwita Izina abana b’ingagi, bimaze imyaka 20 byabaye umuco, ni ikintu gikomeye.”
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko uburyo Ingagi zo mu birunga zitabwaho neza aribyo bituma zibana neza n’abantu.Ati” Impamvu tubasha gutambuka hagati muri izi Ngagi, tukaba turi kumwe nazo, ni ukubera abatubanjirije bazereka ko hari umubano n’amahoro, ko tutari nk’abagizi ba nabi kuri zo.”
Muri iki kiganiro, Yemi Alade yaboneyeho no gusaba ko yahabwa izina ry’Ikinyarwanda, abifashijwemo n’umunyamakuru, ahitamo kwitwa izina rya ‘Gicanda’ wahoze ari Umwamikazi w’u Rwanda, akaba umufasha w’Umwami Mutara III Rudahigwa.Yemi Alade yakomeje avuga ko agiye gutangiza ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza bya ‘Yemi Beauty’ mu Mujyi wa Kigali, ukazaba ari umujyi wa kabiri agiye gutangira gukoreramo muri Afurika y’Uburasirazuba nyuma ya Nairobi.
Nshimiyimana Francois