Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2025 ,nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa Mbere wa Shampiyona y’ u Rwanda, Aho itsinze ibitego 2_ 0 Kiyovu Sports.
Ni ibitego byatsinzwe na Ndikumana Asman uwatangiye kwigarurira imitima y’ abarayon.
Kiyovu Sports yari yitwaye neza dore ko muno 10 ku ishoti rikomeye Paplay yateye ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga, nanone kandi
Kuu munota wa 25 Kiyovu Sports yaje guhusha ikindi gitego rutahizamu Moise arebana n’umunyezamu Pavelh Ndzila awohereza hejuru y’izamu.
Kiyovu Sports yari yisirisimbye imbere y’izamu rya Rayon Sports ntabwo byaje kurangira neza kuko amahirwe amwe afatika Rayon yabonye yahise iyabyaza umusaruro, hari ku munota wa 43 ku mupira wahinduwe na Tambwe maze Ndikumana Asman ashyiraho umutwe kiba kigiyemo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira, Sindi Paul Jesus yahaye umwanya Aziz Basane ni nako nyuma Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo na Bigirimana Abedi.
Kiyovu Sports na Niyo David, Byiringiro David na Moise bavuyemo hajyamo Crespo, Rene na Darcy.Kiyovu Sports yashatse uko yishyura iki gitego biranga ahubwo ku munota wa nyuma Ndikumana Asman atsinda icya 2 maze umukino urangira ari 2-0.
Uyu ni umukino abantu bose bari biteze dore ko ikipe ya Kiyovu Sports yari yakaniye ivuga ko igomba gutsinda Rayon Sports, kuko haba mu bafana ndetse n’ abatoza b’ iyi kipe y’ urucaca bari bizeye ko bari bucyure amanota 3 gusa siko bigeze birangiye ikipe ya Gikundiro iyitsikamiye iyikuraho amanota atatu.