Nyagatare: Umusore wakoraga akazi ko mu rugo yatorokanye Nyirabuja , bajya kubana nk’ umugore n’ umugabo umugabo asigara ari mu marira.

Umusore witwa Tuyizere yakoze igikorwa kidasanzwe ubwo yatorokanaga nyirabuja waho yakoraga.

Byabereye mu Karere ka Nyagatare , mu Murenge wa Rwimiyaga ,akagari ka Ntoma , niho havugwa inkuru idasanzwe y’umusore w’imyaka 19 witwa Tuyizere, wari usanzwe akorera mu rugo, watorokanye nyirabuja bakajya kubana nk’umugore n’umugabo bigatungura benshi.

Amakuru ava muri ako gace avuga  ko uyu mugore yasize urugo rwe ndetse n’umuryango we, maze ajya gusanga uyu musore wamufashaga mu mirimo yo mu rugo.

Ibi byatunguranye cyane abaturanyi ndetse n’ababyeyi b’uyu musore, kuko batigeze batekereza ko umubano nk’uwo ushobora kuvamo urukundo kugeza ku rwego rwo kwibanira.

Bamwe mu baturage bavuga ko iki gikorwa kidasanzwe gishobora guteza ibibazo bikomeye mu miryango yombi, by’umwihariko ku muryango w’umugore wasize urugo rwe.

Kuri ubu haribazwa kandi uko amategeko azabibona, cyane ko bivugwa ko umugore yari yarashatse mbere y’uko afata icyemezo cyo gusohoka mu rugo rwe.

Umwe mu baturanyi yagize ati: Byadutunguye kubona amakuru ko nyirabuja yagiye kubana n’umusore yamufashaga. Twese turibaza uko ibintu bizagenda, kuko bigaragara ko harimo amakosa menshi mu byemezo bafashe.”

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza aho bombi bari, cyangwa uburyo imiryango izabyakira. Abaturage bavuga ko hakenewe ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zibigiramo uruhare kugira ngo hamenyekane uko ikibazo cyakemurwa, by’umwihariko hagakurikizwa amategeko.

Iyi nkuru ikomeje kuba urujijo mu baturage b’aka gace, aho bamwe bayifata nk’ibidasanzwe, abandi bakayifata nk’ikigeragezo gikomeye ku muryango w’umugore ndetse n’uw’umusore w’imyaka 19.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews