Kinshasa abafana banze kwiyakira no gutsindwa na Senegal bahita bakora icyaha kizatuma  batajya mu ijuru igihe Imana izaba ije kujyana abayo!

 

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 ,nibwo habaye umukino wahuje ikipe y’ Igihugu ya Congo hamwe n’ Ikipe ya Senegal umukino waje kurangira ikipe ya Senegal itahanye amanota 3.

Ibi rero bikimara kuba byahise biba bibi cyane kuri Stade des Martyrs haberaga uyu mukino wari wahuruje imbaga muri iki gihugu cya Congo.Wari mu mukino wo gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi cya 2026.

 

Ikipe y’Igihugu ya congo yari ifite icyizere mu gice cya mbere, aho Cédric Bakambu yatsinze igitego cyabahaye amahirwe yo kuyobora umukino. Ariko mu gice cya kabiri, abakinnyi b’i Dakar bahinduye umukino batsinda ibitego bitatu, byahindutse inkota ibarasa ku mutima imbere y’abafana barenga ibihumbi mirongo inani bari buzuye Stade des Martyrs kuva mu gitondo ubwo bazaga gutegereza isaha nyirizina umukino uza kuberaho ngo biyogereze amaso yabo.

Nyuma y’umukino, agahinda kabyaye imvururu. Abafana bamwe barakaye bashwanyaguza intebe, habaho imirwano mu marembo ya stade, ndetse humvikana n’urusaku rw’amasasu rwateye ubwoba n’impagarara. Igipolisi cyasabwe kwinjira hagati mu rwego rwo kugarura ituze, ariko ibikoresho byinshi byari byamaze kwangirika.

Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri X, ubutumwa bwa @bana_mboka_243 ukoresha uru rubuga bwakwirakwijwe cyane.

Mu butumwa bwe yagize ati“Umupira w’amaguru ushobora gutera ibyishimo bikomeye, ariko nanone ukavamo agahinda gaseseka! Nyuma y’intsinzi y’Abasenegali, bamwe mu bafana bacu bagaragaje agahinda mu buryo bukabije kuri Stade des Martyrs. Twumva intimba, ariko tugomba gukomeza gushyigikira ikipe yacu. Dutere imbere twese hamwe, twubake ejo hazaza heza ha ruhago yacu.”

Mu masaha make gusa, ubutumwa bwari bumaze gusakara hose, bugaragaza ko Abanyecongo benshi bahuriye ku cyifuzo cyo kwamagana urugomo.

Kurundi ruhande gutsindwa kwa congo kwabashyize mu mwanya utoroshye mu itsinda rya kabiri. Bisobanuye ko kugira ngo bagere ku rwego rwo gukina igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, basabwa gutsinda imikino isigaye nta n’umwe basize inyuma.

Umutoza mukuru Sébastien Desabre yagize ati:“Twabanje kuyobora umukino, ariko Senegali yakoresheje intege nke zacu. Tugomba kwikosora no kongera imbaraga.”Abasesenguzi b’imikino baributsa ko aya makosa atagomba gusubirwamo. Basaba ko hashyirwaho uburyo bwo gusobanurira abafana iby’ingenzi by’umutuzo, hakiyongeraho ingamba z’umutekano zihamye kugira ngo imikino ikomeze kuba isoko y’ubumwe, aho kuba urubuga rw’imvururu.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zo muri kiriya gihugu cya Congo bakomeje kubabazwa nibyo abo bafana bakoze bose bahurizaho ko ibyo bakoze bitari bikwiye.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews