Niyomugabo Claude nyuma y’ uko ahuriye ku mupira na Rutahizamu wa Nigeria Victor Osimhen , akava mu kibuga kubera imvune yahise ahuriramo , ibintu bikomeje kubaba bibi cyane kuko barimo kwibasira uyu mukinnyi w’ ikipe y’ igihugu Amavubi akaba akina no muri APR FC kuko barimo kuvuga ko yakoze ku mukinnyi udakorwaho nk’ uko abakunzi ba Victor bakomeje kujyenda batanga ubutumwa.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize ,ukaba wari umukino w’umunsi wa 7 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wabaye ku Nigeria igatsinda Amavubi 1-0
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Niyomugabo Claude usanzwe ukinira APR FC yahuye na rutahizamu Victor Osimhen maze atera ’tackle’, byaviriyemo uyu mukinnyi kuvunika cheville ava mu kibuga ndetse ahita anava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Kuva ku wa Gatandatu kugeza uyu munsi abafana b’ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse n’iya Galatasaray S.K muri Turikiya akinira ntabwo baratuza.Bagiye ku ifoto ye y’ikipe y’igihugu Amavubi aheruka gushyiraho batangira kumwibasira.
Bamwe bamubwira ko nta kindi ari cyo uretse kuba ari inyamaswa.Abandi bamubwiraga ngo ntazigere na rimwe yongera kugaruka muri Turikiya kuko azabyishyurira.
Ngo no muri Turikiya, Victor Osimhen ntabwo akorwaho rero ukuntu we yabitinyutse ntabwo byumvikana.Gusa hari n’abafana ba Fenerbahçe (mukeba wa Galatasaray)bamushimiye bavuga ko yagize neza ndetse basaba ubuyobozi kumusinyisha.Gusa nyuma y’uyu mukino hari amashusho yagaragaye Niyomugabo Claude arimo asaba Osimhen imbabazi amubwira ko atabishakaga.

Nyuma y’ uko ibyo byose bibaye , Claude yakuyeho uburyo bwo gutanga ibitekerezo ku butumwa bwe bwose buri ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo guhangana n’ibyo bitutsi kuko baramurembeje ku rwego rwohejuru.