Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 06 Nzeri ,nibwo abakunzi ba Ruhago mu Rwanda biteguye kuza kureba umukino w’ ikipe y’ igihugu Amavubi igiye guhura na Nigeria.
Ni umukino abanyarwanda benshi bategereje kuko ufite icyo uvuze cyane, kuko harimo gushaka itike y’ igikombr cy’ Isi cya 2026.
Uyu mukino rero ushobora kuza kugaragaramo impinduka bigendanye n’abakinnyi umutoza yari amaze iminsi akoresha.
Ni umukino w’umunsi wa 7 mu itsinda C ugomba kubera muri Nigeria 2025 kuri Godswill Akpabio International Stadium.Ni umukino umutoza atahamagaye bamwe mu bakinnyi nka Hakim Sahabo na Samuel Gueulette bakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Amakuru Kglnews ifite aturuka muri iki gihugu ni uko abakinnyi babiri bamaze iminsi babanza mu kibuga mu busatirizi, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert kuri iyi nshuro bashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura.Uyu mutoza ushobora gukina sisiteme ’System’ ya 3-5-2 ashobora guha umwanya rutahizamu Biramahire Abeddy umaze iminsi ahagaze neza akaba ari we ubanzamo.
Aba nibo 11 ashobora kubanzamo
Umunyezamu: Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Kavita Phanuel, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry
Abo hagati: Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad na Ally Enzo
Ba Rutahizamu: Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea
Ikipe y’ igihugu Amavubi agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 3 n’amanota 8 inyima ya Benin ifite 11 na Afurika y’Epfo ifite 16, Nigeria ifite 7, Lesotho 6 n’aho Zimbabwe ikagira 4 ese ni inde uzabona itika gusa abantu benshi amahirwe barimo kuyaha igihugu cya Afurika Y’ Epfo.