Israel Mbonyi agiye kongera  guha ibyishimo abanyarwanda!

Umuhanzi w’ icyamamare mu indirimbo zo  zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateguje Album nshya izajya hanze ku itariki ya 05 Ukwakira 2025.

Ibi uyu muhanzi yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025 , aho yatangaje ko Album ye nshya izasohoka ku itariki 5 Ukwakira 2025, asaba abakunzi be kuzamuba hafi nk’uko basanzwe babikora.

Israel Mbonyi, umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda azwi mu indirimbo zigiye zitandukanye zirimo  , Baho, Nina Siri, n’izindi nyinshi zagiye zigarurira imitima y’ abanyarwanda.

Uyu muhanzi buri Album yagiye ashyira hanze  yakiriwe n’imbaga y’abakunzi be mu Rwanda no hanze yarwo, ari na cyo gituma benshi biteze ko iyi nshya izongera kwandika amateka.