Nyanza uko umugabo wiyitaga  Yesu yaje kwikata igitsina  ava litiro zirenga eshanu za maraso.

Mu Karere ka Nyanza  gaherereye mu Ntara y’ amajyepfo y’ u Rwanda ,haravugwa inkuru yatunguye  benshi nyuma yo kubona umusore wiyitaga Yesu yaje kwikata igitsina cye cyenda kuvaho ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Nyamivumu B ,mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma ,nibwo humvikanye iyi nkuru yinshamugongo y’ uyu mugabo wikase igitsina cye.

Vincent Uwambayinkindi, Umukuru w’Umudugudu wa Nyamivumu B, yavuze  ko ari umwe mu bantu ba mbere bageze aho byabereye nyuma yo kumenyeshwa ko uwo musore yikase igitsina.

Yagize atiNagezeyo nsanga yikebye,igitsina   akoresheje icyuma. Yavuye amaraso menshi cyane, litiro zirenga eshanu, ku buryo ari nk’amahirwe kuba atahise apfa.”

Uwambayinkindi yavuze ko uwo musore yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025. Ku munsi wakurikiyeho, ku Cyumweru, ni bwo yikase igitsina.

Yongeyeho atiKumufata ngo tumujyane kwa muganga byaratugoye kuko we ntiyashakaga kujyayo.”

Abaturanyi be bavuga ko uyu musore yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire idasanzwe, nko kwambara ubusa, kwiyita ‘Yesu’ ndetse no kujya mu isantire ya Buresi akabwiriza avuga ko ari we wapfiriye abantu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, yavuze  ko abaturage batanze amakuru ko uwo musore afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ko yahise yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

Amakuru yizewe agera mu itangazamakuru avuga ko kwishahura uyu musore  yabikoze ari wenyine.  Abaturanyi be bavuga ko mbere yasaga n’uwakize,gusa baza gutungurwa bumvise amakuru y’ uko yongeye kugararaza uburwayi bwo mu mutwe bwahise butuma akora ayo mahano yo kwikata igitsina cye.

Ivomo: Umuseke