Bitari ukubeshya Rayon Sports ikeneye ubufasha ku kigero cyo hejuru.

 

Ikipe ya Rayon Sports ariko y’ abagore ikomeje kwitegura imikino ya CAF Women Champions League CECAFA, igiye kubera muri Kenya uyu mwaka w’ Imikino, biteganyijwe ko tariki ya 2 Nzeri 2024 , ko iyi kipe izaba yageze muri Kenya kuko biteganyijwe ko ari bwo CECAFA izakira amakipe yose azakina iryo rushanwa.

Amakuru atugeraho aravuga ko mu minsi itarenze itatu Rayon Sports y’ Abagore izahaguruka mu Rwanda na Bus berekeza muri Kenya ,Aho urugendo RW’ amasaha 24 ku girango bagere mu murwa mukuru wa Kenya,i Nairobi.

Gusa Mbere yo guhaguruka kw’ Abakinnyi hari ibyo barimo kwifuza.

Aba bakinnyi barifuza ko bahabwa byibura imishahara y’Amezi 2 mu mezi 6 ikipe ibabereyemo, ikindi ni uko barimo gusaba ko bazazamurirwa impamba y’ akazi bazatwara muri Kenya+ mission) Aho kuba Amadorali 100 ikaba Amadorali 200 y’ Amerika.

Ikindi Abakinnyi ba Rayon Sports bashaka bavuga ko inyambaro bakoresha bakinana ubu yamaze gusaza ,bibaye byiza bahabwa indi kuko bagiye guhagarira igihugu, Kandi ngo bafashijwe bakabona uko babona Indege ibageza muri Kenya nabo barushaho kwitwara neza.

Ubwo twakoraga iyi inkuru twamenyeko, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryemeye gutanga Miliyoni 10, N’Uruganda rwa Skol rutanga rwemera gutanga Miliyoni 8 z’amanyarwanda yose aba Miliyoni 18, Gusa ayo mafaranga yonyine ntabwo yacyemura ibyo bibazo byose bafite.

Umuntu wese wagira icyo akora yafasha iyi kipe kuko, Igiye guhagarira abanyarwanda kandi ibizayibaho byose ubwo izaba yerekeje muri Kenya, Bizandikwa mu mateka y’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews