Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ifaranga ryayo rigoye kurisohora yamaze gutandukana n’ umukinnyi wakabirijwe.

 

Umukinnyi wa kabirijwe cyane hano mu Rwanda mu binyamakuru bitandukanye ni umukinnyi w’ umunya_ Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Chadrack Bing Bello, biravugwa ko yamaze gutandukana n’ ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa kumvikana ku mafaranga.

Amakuru ava muri Rayon Sports Kglnews ifitiye gihamya ni uko ikipe ya Rayon Sports yari yumvikanye na Daring Club Motema Pembe( DCMP) ko umukinnyi azagurwa ibihumbi 30 by’ amadorali aho ikipe yari kuzahabwa ibihumbi 15 umukinnyi akazahabwa ibihumbi 15 nyuma bamaze kureba imikinireye.

Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi yari amaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports akina imikino ya Pre_ season games n’ iyi kipe gusa yari atarishyurwa amafaranga yemerewe, nyuma y’uko agize umusaruro mubi muri iyi mikino ,Rayon Sports yasabye DCMP ko amafaranga bari bumvikanye yagera kuri 25 by’ amadorali aho kuba ibihumbi 30 by’ amadorali,ikipe igafata 10 hanyuma umukinnyi agafata 15 ibyo DCMPyahise ibitera utwatsi.

Uyu mukinnyi yari yitezweho byinshi bitewe n’ imibare yari afite mu myaka ibiri y’ imikino ishize aho yari yaratsinze ibitego 23 asinya imyaka ibiri muri Murera. Chadrack Bing Bello , nta gitego yatsinze mu mikino yose Rayon Sports yakinnye mu kwitegura umwaka mushya w’ imikino harimo n’ uwa Young Africans ni ubwo yagizemo imvune yatumye asiba imwe mu mikino.