Umukinnyi wa Filimi Lynda nyuma yo gutera indobo Zaba Missedcall yongeye kwerekana uwamutwaye umutima

Umukinnyi wa Filimi wigaruriye imitima yabanyarwanda Lynda yongeye gushyira hanze amafoto yifuriza umukunzi we isabukuru y’ amavuko .

Ni ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ziwe agira atiIsabukuru nziza ku mufatanyabikorwa wanjye muri byose. Warakoze kuba wowe no kunzanira umunezero udasanzwe mu buzima bwanjye. Inseko yawe ikuraho ibihe bibi byose nagize. Uri ikimenyetso cy’uko abeza bakiriho.”

Uyu mukobwa yakomeje agira ati” Sinjye uzarota ninjiye mu bihe byo kuzajya twizihizanya amasaburu yose asigaye turi kumwe. Warakoze kumbera uwanjye.”

Uyu mukinnyi wa Filimi umaze kwigarurira abantu benshi  yakanyujijeho mu rukundo na mugenzi we na we akaba umukinnyi wa filimi Clinton Niyonkuru uzwi nka Zaba Missed Call, banakunze kugaragara mu dukino dukoze mu buryo bwa filimi babaga bakinnye twagaragazaga urukundo rwabo, gusa nyuma yo gutandukana bombi bamaze igihe batagaragaza abo bihebe, rero Lynda we byamwanze Munda avuga urwo yihebeye umukunzi we mushya bagiye no kuzarushinga dore ko bamaze umwaka urenga  bari mu munyenga w’ urukundo.

Lynda yongeye kugararaza urwo akunda umukunzi we mushya