Huye: Abafite ubumuga bahawe inyigisho zibakangurira kwihangira imirimo

 

Abafite ubumuga bo mu karere ka Huye, mu Mumurenge wa Kigoma bahawe inama zibafasha kwiteze imbere binyuze mu kwihangira imirimo bahereye ku byo bashoboye gukora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Byagarutsweho mu bukangurambaga kuri gahunda yo kwiteza imbere mu bafite ubumuga, ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) cyahujwe no gusoza ku mugaragaro umushinga Dukore twigire no kwishimira umusaruro wawo mu iterambere ry’abafite ubumuga cyabaye kuri uyu wa 21 Kanama 2025.

Bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko bungukiye byinshi mu kwitinyuka bakihangira imirimo.

NIYONSENGA Claude wo mu kagali ka Karambi, umurenge wa Kigoma aravuga ko imyuga ishobora gutuma umuntu abona buri kimwe yifuza.

Yagize ati: “Ubu ntabwo tukibura isabune nka mbere tutariga imyuga, mu byukuri uyize kandi ukayikora neza yagufasha kubona icyo ushaka cyose.”

IKORUKWISHAKA Angelique, we aravuga ko umwuga w’ubudozi yize umufasha mu mibereho myiza ye gusa akaba avuga ko kubera ubumuga bwo kutabona afite gukoresha imashini idoda imyenda bimugora akaba yifuza gufashwa kubona iboha imipira.

Yagize ati: “Kuboha ni umwuga nungukiyemo byinshi, mbasha kwigurira imyambaro, amavuta, isabuni n’ibindi byingenzi gusa ndasaba ubuvugizi bw’uko nabona imashini iboha imipira kuko idoda isigaye ingora kuyikoresha kubera ikibazo cyo kutabona, usanga gushyira urudodo mu rushinge bingora cyane ku buryo binananira kugeza mbonye ubinkorera.”

Bongeyeho kandi ko bakeneye amakarita agaragaza ko bafite ubumuga kuko hari amahirwe abacika kubera kubura igihamya ko babufite bityo bakaba basaba inzego zibishinzwe kubafasha kuyabona.

Byashimangiwe na MUKASINAMENYE Appoline w’imyaka 20 wagize ati: “Nigeze kubona amahirwe yo gusaba kwiga muri Kaminuza mbura icyemezo amahirwe aranshika, ndasaba inzego zibishinzwe kudufasha tukabona amakarita yemeza umumuga dufite.”

HAFASHIMANA Jean Damascene, umujyanama mu Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) arahamya ko abafite ubumuga nabo bashoboye bityo ko buri wese akanguriwe kwitinyuka agakora ibyo ashoboye.

Yagize ati: “ubu bukangurambaga bwari bugamije kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite ubushobozi hashingiwe ku byo umuntu ashoboye gukora no kwishakamo ibisubizo, ni ngombwa rero gushigikirwa mu muryango nyarwanda.”

Kugeza ubu, Mu Rwanda hari amashirahamwe atandukanye agamije guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu gushyira hamwe, kugurizanya no gushora imari mu bikorwa byunguka aho babitsemo arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko bungukiye byinshi mu kwitinyuka bakihangira imirimo.