Laser Beats ari mu mushinga wa Mixtape na Rwabugiri Z’bra

 

Umuhanzi akaba na Producer nyarwanda, Laser Beats ashyize imbaraga mu mushing wa mixtape ari guhuriramo na Rwabugira Z’bra witezweho gusakaza uburyohe bw’umuziki nyarwanda wuje ubuhanga n’inyigisho.

 

Hashize iminsi mike uyu muhanzi ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Intere’ yahuriyemo na Rwabugiri Z’bra, nk’ishusho y’itangira ry’umushinga wa Mixtape bombi bari gukorana.

 

Ni umushinga witezweho kuzana umwuka mushya mu njyana ya Hip-Hop nyarwanda, binyuze mu bihangano bifite ubutumwa n’ubuhanga butandukanye. Laser Beat yatangaje ko we na Rwabugiri bari bamaze igihe bifuza gukorana, ariko igihe nticyabakundira.

 

‘Intere’ nk’intangiriro Mixtape yabo yatangiye gusohoka binyuze ku ndirimbo Intere, aho amajwi n’amashusho yayo byakozwe na Laser Beat muri The Beam Beat Records i Nyamirambo.

Ubu buryo bwo gutangira n’indirimbo imwe ni nk’igipimo cy’uko imishinga yabo izaba ihagaze, kuko iyi ndirimbo yagaragaje imbaraga mu miririmbire ya Rwabugiri no mu musaruro wa Laser Beat nk’uwakoze ku bijyanye n’amajwi.

 

Laser Beat, umuhanzi akaba na producer, ari mu myiteguro ya Album ye ya mbere.

Laser Beat akorera muri The Beam Beat Records i Nyamirambo, ahakorera indirimbo ze no gutunganya iza bagenzi be.

 

Akomeza ashimira umuryango we, abahanzi, itangazamakuru n’abakunzi ku bw’inkunga ikomeye mu rugendo rwe rw’imyaka myinshi amaze muri ‘Music Production’.

 

Uyu musore yasabye abafana gukomeza kumushyigikira kuko ubu aribwo ashyizemo imbaraga cyane’. Ati “Ndifuza gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda. Vuba ndatangira gushyira hanze indirimbo zigize album yanjye ya mbere ndetse n’izindi zakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda no hanze.”

 

Uretse uyu mushinga wa Mixtape, Laser Beat ari no mu myiteguro ya album ye ya mbere, amaze igihe ategura. Avuga ko vuba azatangaza itariki izasohokeraho.

 

 

Nubwo nta tariki arashyira hanze, Leaser Beats yatangaje ko zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ziratangira kujya hanze mu gihe kitarambiranye.

 

Laser Beats ari mu mushinga wa Mixtape na Rwabugiri Z’bra

 

UMVA HANO INDIRIMBO ‘ INTERE’ YA LASER BEAT NA RWABUGIRI Z’ BRA