Abaturage bo mu mudugudu wa Ruyenzi mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, bafashe iyambere mu kubaka umuhanda wa metero 600 wa kaburimbo bawita “Umuhanda w’UBUMWE”. Banashyizeho amatara yo ku mihanda mu rwego rwo kongera umutekano w’abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga.
Byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ubwo bwari mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025.
Bamwe mu baturage bagize uruhare muri iki gikorwa baragaragaza ko bishimiye kuba barageze kuri iyi ntego kuko byabakemuriye ibibazo byinshi.
Bagaragaje ko mbere uyu muhanda utarakorwa wari wuzuye ibinogo n’umwijima ku buryo kuhanyura nijoro byari biteye inkeke bityo biyemeza kwibumbira hamwe maze ku bufatanye n’ubuyobozi batangira kubishyira mu bikorwa. Ni umuhanda bise Ubumwe Road ukaba waruzuye utwaye amafaranga atari make kuko wuzuye bisabye ko buri muturage wagize uruhare muri iki gikorwa atanze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri (2 200 000 Rwf)
KARIMUNDA Emmanuel, umwe mu baturage baturiye uyu muhanda akaba yaranagize uruhare rusesuye mu iyubakwa ryawo yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda cyaturutse mu kiganiro cyo gusangira ibitekerezo cyabaye ari nku munsi w’umuganura, bamaze gufata umugambi biyemeza kugana ubuyobozi.
Yagize ati: “Igitekerezo cyo gukora uyu muhanda cyaturutse mu biganiro twagiranye, hari ku munsi w’umuganura maze tumaze kumva ibyiza twazungukira mu kugira umuhanda mwiza dutangira inzira yo kubishyira mu bikorwa, twagannye ubuyobozi tubasangiza igitekerezo cyacu maze nabo badushyigikira batazuyaje biyemmeza no kuzadufasha, twahise dutangira igikorwa duhuza ubushobozi twubaka uyu muhanda dushyiraho n’amatara maze na Leta iratwongerera.”
Yavuze ko nyuma yo kubona uyu muhanda ubuzima bwabo bwahindutse kuko ubu basigaye bagenda ntacyo bikanga haba umutekano muke ndetse n’ibibazo by’urugendo.
Umunyamabanga nshingwabikoirwa w’Akagali ka Ruyenzi, SEBAHINZI Jean Claude, agaragaza ko nk’ubuyobozi bishimiye ubutwari bw’aba baturage bahisemo kwishakira igisubizo ku kibazo cyabo avuga ko biteguye gufasha buri wese wateguye igikorwa cy’ingirakamaro.
Yagize ati: “Ndashimira abaturage bafata iya mbere mu gushaka umuti w’ibibazo bibugarije, inkintu nabwira n’abandi baturage ni uko Leta itabonera rimwe ibikorwa remezo abantu bose bakeneye, ni ngombwa rero gutanga umusanzu ku byiza wifuza kugeraho. Icyo natwe dukora nk’ubuyobozi ni ukubafasha kugera no kunoza ibikorwa batangiye.”
Yasoje yibutsa abantu ko ibyiza by’ibyo abantu bakora bibagarukira bityo ko ntawe ugomba kwinubira kugira uruhare mu bizamugirira akamaro.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Kamonyi, NIYONGIRA Uzziel, Yavuze ko Akarere kiteguye gufasha abaturage kugera ku nsinzi y’ibikorwa byiza bigirira akamaro imbaga nyamwinshi. Yavuze ko aba baturage ari urugero rwiza rw’uko abaturage ari inking za mwamba mu kwiyubakira igihugu.
Yagize ati: “Mu by’ukuri iki kikorwa ni urugero rwiza rw’uko abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu no kukigeza ku iterambere rirambye, ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo. Natwe nk’ubuyobozi ntituzahwema gushigikira no kunganira ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo kugirana imikorere myiza no kugera ku nsinzi y’ibyiza.”
Uyu muhanda wiswe “Ubumwe Road” wabaye igisubizo cy’ibibazo byari byugarije abawugenda mbere utarakorwa nk’ubujura, ibinogo n’ibindi.
Umurenge wa Runda utuwe n’abaturage barenga 70,000, batuye mu midugudu 26 igize utugari 5.

