RP_ Huye College: Yasabye Urubyiruko gukoresha amahirwe rufite mu kubaka igihugu.

Urubyiruko rwiga mu Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE,rurasabwa gukoresha amahirwe rufite mu kubaka igihugu.

Byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 ,cyabereye muri Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE, kuri uyu wa 12 Kamena 2025.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza bagaragaje byinshi bungukiye mu biganiro byahatangiwe bizabafasha guhangana n’abashaka gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside.

IRADUKUNDA Justin, ni umwe mu rubyiruko akaba n’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubutaka (Land survey) mu mwaka wa Gatatu muri  Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE , atangaza ko yahungukiye byinshi harimo kugaragaza ukuri ku mateka yaranze u Rwanda no kwirinda abayobya abandi babajyana mu bikorwa bibi.

Yagize ati“Nk’urubyiruko nkuko Leta yacu ijya ibidusaba, tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza twirinda kuyobywa n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ahubwo tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu kandi tugasobanurira bagenzi bacu batayazi nabo bakamenya aho u Rwanda rwavuye”

Yatangaje ko kwibuka bibafasha kuzirikana inzira igihugu cyaciyemo bityo bagakora ibishoboka bizatuma itazongera kubaho ukundi.Ibi kandi byashimangiwe na mugenzi we ISIMBI Adelaide uhamya ko kwibuka bibafasha kumva no gusobanukirwa ibyabaye biteguwe bikanashyirwa mu bikorwa bityo bikabatera guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi himakazwa ubumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati“Nkatwe tukiri bato, kwibuka bidufasha kumva neza amateka y’ibyabaye kandi bikadusigira isomo ryo kwirinda urwango himakazwa urukundo kugira ngo bitazongera kubaho ukundi” Yongeyeho ko abapfobya n’abahakana biganje ku mbuga nkoranyambaga bityo ko natwe dufite umukoro wo kubumvisha neza ingaruka zabyo tutabahutaza tukabafasha guhinduka.

Umuyobozi wa RP- HUYE COLLEGE Lt.Col.Dr.Twabagira Barnabe,yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga bagahangana n’icyasubiza inyuma igihugu ahubwo bagaharanira kugeza igihugu aheza hashoboka.  Yagaragaje ko hashyizweho ibikorwa bitandukanye byo kubasobanurira byinshi  nko gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo basobanukirwe amateka ku buryo burambuye abasaba kubibyaza umusaruro.

Yagize ati“Iki gikorwa cyo gusura inzibutso tukitezeho umusaruro w’uko urubyiruko rugomba kumenya ko kuba rwiga i Huye bidasobanuye ko ari ho yabaye honyine bityo bakamenya ko uko yabaga hamwe ari nako yabaga n’ahandi, bityo bikabafasha guhangana n’ingengabitekerezo yayo mu buryo bwose” Yasoje agaragaza ko bagifite umukoro wo kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko mu bifite umumaro.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege, yashimiye abitabiriye iki gikorwa anabasaba gukomeza gufata mu mugongo no gufasha abarokotse mu rugendo rwo kwiyubaka anabashimira uruhare bagize mu kubaka igihugu bimakaza umuco w’ubwiyunge.

Yagize ati “Mboneyeho kwihanganisha abarokotse Jenoside ku musanzu bagize mu kubaka igihugu cyacu batanga imbabazi, dukomeze dufate mu mugongo abarokotse kandi duharanire kubaho kandi neza twubaka ubudaheranwa”

Yasoje ashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare bwagize mu ihagarika rya Jenoside no kwimakaza umutekano mu Banyarwanda bityo asaba urubyiruko kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubaka ejo heza hifuzwa na buri wese.Kuvugisha ukuri dushyize amanga ku mateka yaranze u Rwanda no gutoza ababyiruka indangagaciro ni umukoro wa buri wese mu rwego rwo kwirinda gusubira ahabi twavuye.

Umuyobozi wa koleji ya Huye, yasabye urubyiruko  ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yabahaye.
Umuyobozi w’akarere ka Huye yasabye  urubyiruko  gukomeza guhangana nabashaka kugoreka amateka.
Urubyiruko rwiga mu Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE, rurasabwa gukoresha amahirwe rufite mu kubaka igihugu.