Afhamia Lotfi: Umutoza ushobora guhabwa urufunguzo rwa Rayon Sports?

 

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatangiye kugaragaza ibyo akeneye kugira ngo abashe kugera ku ntego yihaye muri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha Lotfi nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko shampiyona ya 2024/2025 irangiye.

Uyu mutoza yamaze iminsi itatu asinye ariko ntawe ubizi, aho yagiye asura ikibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu ibanga rikomeye, mbere yo gutangazwa ku mugaragaro.

Amakuru agera kuri kglnews yemeza ko Afhamia Lotfi yahaye amasezerano y’imyaka itatu, aho yitezweho kubaka umushinga urambye uzafasha Rayon Sports gusubira ku rwego rwo hejuru.

Lotfi afite byinshi yifuza gukorerwa, harimo gushyirwaho abatoza bashya bazamufasha mu kazi ke ka buri munsi. Mu batoza basanzwe bari muri Rayon Sports, bivugwa ko yifuza gukomezanya na Ayabonga Lebitsa, wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

Amakuru ahari avuga ko mbere yo gusubira iwabo muri Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa yagiranye ibiganiro na Lotfi, nubwo amasezerano ye na Rayon yari yarangiye.

Lotfi arashaka kongererwa abandi batoza barimo umungiriza ndetse n’umutoza w’abazamu. Bivugwa ko amazina ya bamwe batangiye kuvugwa, barimo Ndayishimiye Eric “Bakame”, usanzwe ari umutoza w’abazamu muri Bugesera FC.

Mu bindi bikomeye Lotfi asaba, harimo guhindura bikomeye urwego rw’abakinnyi. Amakuru aravuga ko abakinnyi benshi basanze mu ikipe atabemera, kuko abona urwego rwabo ruri hasi ugereranyije n’icyerekezo afite.

Bivugwa ko yifuza abakinnyi b’abanyamahanga batari munsi ya 9, kandi bafite ireme ryo hejuru, kugira ngo abubakiraho ikipe azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Lotfi yasabye ubuyobozi ko bwakemura ikibazo cy’imishahara, avuga ko ari imwe mu nzitizi ashobora guhura na zo mu myitozo no mu mikorere ya buri munsi. Yabijeje ko naramuka abonye ubufasha buhamye, na we umusaruro azawutanga.

Nubwo ibi byose byifuzwa na Afhamia Lotfi bishobora kugaragara nk’inzozi, hari impungenge ko Rayon Sports idafite ubushobozi buhagije bwo kubimuhesha, cyane cyane mu bijyanye n’amikoro nko guhemba ku gihe,ikibazo iyi kipe yagiye ihura na cyo kenshi mu bihe byashize.

Lotfi afite ingamba zikomeye kandi arifuza kugarura Rayon Sports mu makipe akomeye mu karere no ku mugabane. Ikibazo ni kimwe gusa: Ese ubuyobozi bwa Rayon Sports buramwemerera byose koko?