Mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye cyane ,yabaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 ahazwi nka Rwandex ikozwe n’ imodoka yo mu bwoko bwa HOWO maze umumotari wari utwaye ahita abura ubuzima ndetse uwo yari ahetse arakomereka bikomeye.
Abari hafi y’aho byabereye bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’igongana, basanga hari moto n’imodoka bigonganye, umumotari aryamye hasi atagishobora kwitaba, naho umugenzi ataka kubera ububabare.
Inzego z’umutekano zahise zihagera zitabara, zikumira abantu begeraga aho byabereye, hanatangwa ubutabazi bw’ibanze ku wari wakomeretse mbere yo kumujyana kwa muganga. Umumotari we, byemejwe ko yahise apfa.
Uwari kuri moto nk’umugenzi yajyanywe ku bitaro, aho kugeza ubu ari kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru y’ibanze avuga ko yakomeretse cyane, ariko ntabwo haratangazwa ibirebana n’ubuzima bwe ku mugaragaro.
Ubuyobozi ntiburagira icyo butangaza ku bijyanye n’impamvu nyayo y’iyi mpanuka cyangwa uko byagenze mbere y’igongana.
Nanone kandi, nta ruhande ruragira icyo ruvuga kuri iyi mpanuka, haba abayibonye, abayigizemo uruhare, cyangwa inzego zibishinzwe. Iperereza riracyakomeje.
Bamwe mu baturage bavuga ko ikibazo cy’imodoka nini zigaragara mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’igitondo ari kimwe mu bitera impanuka. Bavuga ko zimwe muri zo zitwara ibintu bikomeye kandi zikanyura mu duce turimo abantu benshi nta gutuza, bikabangamira abamotari n’abanyamaguru. “Imodoka z’amakamyo ziragenda nk’aho zitabona abandi bantu. Hari igihe zibwira ko umuhanda ari uwazo zonyine. Byakabaye byiza habayeho isaha ntarengwa izi modoka zitagomba kurenza mu gihe zinjira mu mujyi,” umukobwa wacururizaga hafi y’aho impanuka yabereye.