Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Mbere cy’Abanyarwanda bari baragizwe ingwate n’Umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.Aba Banyarwanda bageze mu Karere ka Rubavu, bazanywe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.
Amakuru avuga ko biteganyijwe ko abantu bakirwa ari abasaga 300,Abakiriwe biganjemo ab’igitsina gore, gusa banarimo abana bato cyane bavukiye mu mashyamba ya Congo.
Aba babohowe nyuma y’imirwano yo muri Mutarama uyu mwaka yasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo na FDLR.
Nyuma yo kugera mu Rwanda byitezwe ko bagomba kwakirirwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bagomba gufashirizwa kusubira mu buzima busanzwe mbere yo gusubira mu miryango yabo.Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye itangazamakuru ko bariya bakiriwe bari mu barenga 2,000 bazagenda bakirwa mu minsi iri imbere.