Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ,Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports y’abagore bazindukiye ku biro by’iyi kipe biherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro , aho bari kwishyuza imishahara yabo ya mezi ane bafitiwe.
Iyi kipe yamaze gusoza umwaka w’imikino, aho yatwaye igikombe cya Shampiyona y’igihigu y’u Rwanda 2024-2025, gusa bananiwe gutwara igikombe cy’Amahoro aho batsinzwe n’ikipe y’Indahangarwa ku bitego bine kuri bibiri(4-2) , umukino wabereye kuri sitade Amahoro.
Aba bakinnyi bavuga ko baheruka amafaranga avuye mu buyobozi bwa Rayon Sports, igihe bahabwaga agahimbazamusyi k’imikino itatu angana n’ibihumbi 45frw cyane ko buri umukino babarirwa ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo ubarebye mu maso yaba bakinnyi ubo bashonje , ubu tuvugana bicaye imbere mu gipangu kuko banahashye umuceri n’imboga niho bari gutekera mu gihe barindiriye ko hari ushobora kuza kugira icyo abamarira.
Si ikipe y’abagore gusa yishyuza imishahara yabo , kuko mu minsi ishize n’abakozi b’ikipe y’abagabo bagaragaje ko bafitiwe amafaranga ibi bituma ubuzima bwabo butagenda neza.Ibi bibazo byose biri kuza mu gihe hasigaye imikino ine ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubundi igikombe cyikabona nyiracyo , Rayon Sports ifite amahirwe cyane ko iri ku mwanya wa mbere ikarusha APR FC inota rimwe
Iyi Rayon Sports irasabwa gutsinda imikino itatu isigaranye uhereye ku wa Bugesera FC, igakurikizaho Vision Fc na Gorilla Fc izasorezaho .
Ese urabona Rayons Sports izatwara igikombe cy’ Shampiyona?