Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko ikibumbano cya Maliya w’isugi ( Virgin Mary) kiri muri Colombia cyasutse amarira mbere gato y’urupfu rwa Papa Francis wapfuye ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.
Amakuru avuya ko ababonye ibyo bisa nk’ ‘ibitangaza , bahamya ko icyo Kibumbano cya Maliya w’Isugi cyasutse amarira mu Kiliziya ubwo hari hari gusomwa Misa ku wa 18 Mata 2025.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kubona ayo mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babihuje n’urupfu rwa Papa Francis gusa amashusho akaba yarafatiwe kuri St John Eudes Parish muri Aguas Claras.
Kugeza ubu ntabwo Diyoseze y’aho byabereye ntabwo irasohora itangazo rivuga kuri ibyo bisa n’ibitangaza byabereye Aho ni uko bikomeje gutangazwa abagiye batandukanye.
Ejo yagaragaye mu ruhame arimo gusoma misa none Abakirisitu bakiriye inkuru y’ inshamugongo.
Kuri ubu Vatican yatangaje ko Papa Francis yapfuye azize indwara yo guhagarara k’umutima no guturika k’udutsi tw’ubwonko.
Amakuru yatanzwe na Muganga wamwitagaho, avuga ko Papa yagiye muri ‘koma’ mbere yo gupfa ku wa 21 Mata 2025 ibintu byatunguye benshi na cyane ko kuri Pasika yagaragaye mu ruhame ndetse na nyuma y’aho agasurwa na JD Vance Visi Perezida wa Amerika.
Papa yifuje ko napfa azashyingurwa kuri Papal Basilica ya Mutagatifu Mary Major i Roma.
Vatican kandi yatangaje ko Papa Francis yifuje ko gushyingurwa kwe kuzaba ukoroheje cyane, aho yasabye kuzashyingurwa mu mva isanzwe yo mu gitaka hatabayemo gukoresha ibindi bintu bihenze .Francis yatangiye kurwara Guhera muri Gashyantare avurwa indwara zitandukanye gusa yapfuye ku myaka 88.