Amakuru ava muri Congo aravuga ko Ihuriro ry’ Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zashatse kugaba ibitero ku Banyamulenge zihita zisubizwa inyuma rugikubita.
Amakuru avuga ko iri huriro ry’ ingabo za Congo ryageraheje kugaba igitero i Kalongi mu duce twaho dutuwe n’ Abanyamulenge, aka gace iri huriro ry’ ingabo za RDC mu gitondo cyo ku Cyumweru ku munsi wa Pasika.
Amakuru akomeza avuga ko Kalongi ni gace gaherereye mu Burasiraziba bwa Komine ya Minembwe ,ni nayo kandi iri ku mpera y’ ahatuwe n’ Abanyamulenge.Aya makuru avuga ko iri huriro ry’ Ingabo za Congo mu kugaba kiriya gitero shuma ryasakiranye n’ingabo za Twirwaneho n’iza M23 zari ku burinzi, ubundi rihabwa isomo.
Bamukundaga kuruta Imana dusenga! Ibyo wamenya ku musore wishwe arashwe nyuma yo kwigarurira imbaga
Imirwano hagati y’impande zombi, amakuru avuga ko itamaze iminora icyumi, ni mu gihe iri huriro ry’ingabo za Congo ryahise riyabangira ingata,Uyu mwanzi ugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge haba mu Mikenke n’indi mihana igize komine ya Minembwe, aturuka mu gice cya Zero, Gipupu n’Abijombo.
Gusa kugeza ubu Minembwe hari tuze n’ amahoro ,amakuru aturukayo avuga ko ubuyobozi bwaho bukomeje kuhakora ibikorwa by’iterambere.