Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yavuze uburyo   yabaye mayibobo muri Tanzaniya, aza no kwiba mudasobwa

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje inkuru y’ ubuzima bwe   yanyuzemo ubwo yabaga mayibobo ( umwana wo ku muhanda ) i Dar es Salaam muriTanzaniya ngo yari afite umwambaro umwe, nta mafaranga afite  yo kugura ibyo kurya, ndetse ngo yigeze kwiba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi.

Ibi aherutse kubitangariza mu kiganiro yagiranye   n’umuyoboro wa YouTube witwa Intumwa, aho yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima yanyuzemo gusa ngo  rwamutoje kwihangana no kudacika intege mu buzima.

Ndayishimiye avuga ko urugendo rw’ubwo buzima bushaririye rwatangiye ubwo yoherezwaga n’inyeshyamba za CNDD-FDD muri Tanzaniya, kujya kuganira na Léonard Nyangoma wari umuyobozi wabo, ariko akabata ku rugamba.

Ndayishimiye avuga ko ubwo yasangaga Nyangoma i Dar es Salaam yamusabye gusubira mu ishyamba bagakemura amakimbirane, ariko undi akamwima amatwi.Ati” Nahise menyesha abari mu Burundi ko byanze. Barambwira bati’nta yindi nzira, tumukureho ,tuzane undi ushobora kutuyobora , Icyo gihe nibwo yasimbuwe na Ndayikengurukiye”.

Perezida Ndayishimiye avuga ko  i Dar es Salaam hahise hategurwa umugambi wo kugirira nabi itsinda bari kumwe, maze barafatwa barafungwa.

Avuga ko nyuma baje kurekurwa, ariko hashize iminsi ibiri cyangwa itatu, abapolisi ba Tanzaniya bongera kugaruka kubafata, we abaca mu rihumye, ariko bagenzi be bajyanwa amaguru adakora hasi. Yagize ati“Bavuze ko turi abasirikare ba Buyoya, batubeshyera. Baradufunze, ariko nyuma baraturekura. Hashize iminsi mike abapolisi bongera kutugera amajanja. Njye ndatoroka, abandi barafatwa.”

Ubuzima yabayemo mu muhanda

Ndayishimiye avuga ko ubwo bagenzi be bafatwaga bagafungwa, inzu babagamo yahise ishyirwaho ingufuri, kuva ubwo,  yahise asigara atagira aho aba. Yabaye umwana wo ku muhanda, arara hanze, arya ibyo abashije kubona, akambara umwambaro umwe, inkweto imwe, n’isogisi rimwe.

“Nari mayibobo rwose, ariko n’ubwo nta mafaranga nagiraga, ntawandushaga kurya,” .

Amahirwe yaje kumusekera ubwo yarimo atembera mu Mujyi wa Dar es Salaam ubwo yatoragurwaga n’umuryango w’abagiraneza wamujyanye mu rugo, umuha icumbi n’ibyo kurya. Baje no gukurikirana bagenzi be bari barafunzwe, bararekurwa, bose bongera kubana.

Yaje gutangiza ikinyamakuru Intumwa

Mu gihe yari muri Tanzaniya, Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo gutangiza ikinyamakuru yise Intumwa, cyamufashaga kugeza ku mpunzi no mu Burundi amakuru y’urugamba. Icyo gihe nta mudasobwa yagiraga, nta n’ubumenyi bwo kuyikoresha yari afite.

Yagize ati:“Twafashe umwanzuro wo kwiba mudasobwa n’ibindi bikoresho muri Ambasade y’u Burundi i Dar es Salaam,  n’ubu abibuka baracyavuga ibyabaye.”

Ndayishimiye avuga ko yatangiye icyo kinyamakuru asohora ipaji imwe, akazenguruka Dar es Salaam ayicuruza intica ntikize.

Uko iminsi yicumaga, yaje kubona abamufasha, atangira gusohora impapuro nyinshi, maze ikinyamakuru ‘Intumwa’ kigera no mu Burundi mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abwira abantu bihebye ko igihe ubona ibintu bidashoboka, hari inzira byanga bikunda yatuma bikunda.

Related posts