Urukundo ni ikintu cyiza cyane mu buzima bw’umuntu ,ariko nubwo ari rwiza ari gihe abantu benshi bakunda kurubabariramo ,niyo mpamvu rero iyo niba warabonye umuntu ugukunda by’ukuri, akubaha, akakwitaho kandi akaba hafi yawe igihe umukeneye, biba ari byiza kurushaho.
Kimwe mu bintu bibabaza mu rukundo, ni ukwizera umuntu watekerezaga ko ari uwawe, hanyuma akaguca inyuma cyangwa akaguhinduka Kandi wamwizeraga. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane guhitamo umukunzi w’ukuri, uwo mutazaba muri kumwe gusa mu gihe cyiza, ahubwo no mu bihe bigoye.
Hari abibaza bati: “Ese koko urukundo nyarwo rubaho?” Igisubizo ni yego. Nubwo kugera ku rukundo nyarwo bidapfa koroha, ruriho koko kandi hari benshi babonye ababamaze agahinda ko gukunda n’ umuntu hanyuma akamuhinduka.
Ese umuntu mukundana ubona agukunda by’ukuri? Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza. Iyo uri mu rukundo, ntibiba byoroshye kubona amakosa y’uwo ukunda, ahubwo ukamwumva nk’umuntu udasanzwe kuri wowe, ariko kugira ngo umenye niba urukundo rwanyu ari urwa nyarwo, hari ibimenyetso simusiga byagufasha.
Dore bimwe muri byo nk’uko bitangazwa n’urubuga en.lovebox.love twabashije gukusanya.
1.Kwizerana no kuba inyangamugayoIcyizere n’ubunyangamugayo ni inkingi z’ingenzi z’urukundo, iyo abantu bakundana babwizanya ukuri kandi buri wese akagaragaza ko yizeye undi, bizamura icyizere cy’uko urukundo rwabo rugatuma ruzaramba. No mu gihe habaye agatotsi, baraganira, bakumvikana, bakongera bakiyunga.
2.Ibyishimo n’umutuzo: Abantu benshi ntibabasha gusobanukirwa ikintu cy’ ingenzi mu rukundo ,aricyo ibyishimo n’ umutuzo. Ntabwo umuntu ajya mu rukundo ashaka agahinda, cyangwa kubabazwa ,ahubwo aba yifuza gukundwa no kubona umuntu basangira byose, bakamafatanya urugendo rw’ ubuzima.
3.Kubahana: Usibye no mu rukundo gusa, kubahana bigomba kuranga abantu bose bagira aho bahuriye, mu rukundo nyarwo ,iyo buri wese aha agaciro mugenzi we ,akubaha ibitekerezo imyanzuro n’ amarangamutima bye ,ndetse akumva mugenzi we nta kumucire urubanaza urukundo rugenda neza.
4.Kwitanaho no gushyigikirana: Kwitabwaho hagati y’ abakunzi ,ni igihe buri umwe aba afite ubushobozi bwo gusobanukirwa byimazeyo ibyiyumvo n’ amarangamutima ya mugenzi we. Mu rukundo nyarwo ,abakunzi bagerageza kumva uko buri wese abona ibintu, ibyiyumvo, n’ amarangamutima bye buri wese, ndetse buri wese aba ashigikira mugenzi we kandi akamwihanganira muri byose.
Niba mu rukundo rwanyu, mwishimye ,kandi buri wese ashimisha mugenzi we ,urwo ni urukundo rwa nyarwo, mu gihe rero ubonye umuntu ugukunda ,kandi agakora ibishoboka byose ngo agushimishe,mbese aho ashishikajwe no kukubona wishimiye.uyu ni urw’ ukuri.