Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025 ,nibwo hasohotse itangazazo rivuga ko uwari Umuyobozi w’ aka Karere ka Nyanza yegujwe nyuma yo kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Uyu mwanzuro wafashwe na Njyanama ya Karere ka Nyanza ivugwa ko uyu muyobozi yafatiwe iki Cyemezo nyuma yo kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Iri tangazo rivuga ko uyu muyobozi yafatiwe iki Cyemezo gishingiye ku itegeko rigenga Akarere ryo muri 2021 byumwihariko mu ngingo yaryo ya 11.
Iri tangazo rigira riti“None ku wa 15 Mata 2025, Inama Idasanzwe y’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.”
Gusa nubwo hasohotse iri tangazo ryo guhagarika uyu muyobozi ku inshingano ze gusa ntabwo rigaragaza uburyo bweruye uyu muyobozi w’ aka Karere ka Nyanza Ntazinda atigeze yubahiriza uko bikwiye,ngo hari amakuru avuga ko yanagaragazaga imyitwarire itanoze ,ari na byo byatumye hashingirwaho hafatwa icyemezo cyo kuba ahagaritswe ku inshingano ze zo kuyobora aka Karere gaherereye mu Intara y’ Amajyepfo y’ u Rwanda.