Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bishobora no ku gukururira urupfu cyangwa bigatuma ubura urubyaro! Ibibi byo kurarana umwenda w’ imbere ku bagore n’ abagabo

 

Burya abantu benshi baziko kurara wambaye umwenda w’ imbere ari byiza ,ku bagore cyangwa abagabo ,abaganga mu buzima bavuga ko iyo umuntu agiye kuryama yambara imyenda bitewe ni uko ikirere kiraye , haba hakonje cyane ukambara imyenda ishyushye ,ndetse ukifubika ,ariko iyo hashyushye umuntu akambara utwenda two kurarana tworoshye.

Nyamara rero ni ubwo bimeze uko, ntibibuza ko hari abandi bambara ubusa buri buri ,iyo bagiye kuryama kandi ngo byaba ari byiza cyane kurushaho, hari n’ abandi rero,barara bambaye ,ariko mu kwambara bakagerekaho kurarana umwenda w’ imbere ,ikaris**o,cyangwa se mo kimwe ugasanga bakuyemo indi myenda yose ariko bagasigarama ikaris**o gusa.

Rero uyu munsi tugiye kuvuga ku bantu bararana ikaris*o rero, ngo byaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwiza bw’ imyanya myibarukiro, cyane cyane iya kigore ,nubwo n’ iya kigabo ari uko.

Reka tubanze duhere ku bagore

Abagore benshi bambaraga amakaris**o abegereye cyane, cyane kubera ko baba bagiye kwambara indi myenda na yo ibegereye. Iyo wambaye ikaris**o ikwegereye ifatanye n’umubiri wawe bituma ugira ubushyuhe bwinshi, utangira kubira icyuya. Muri icyo cyuya, hashobora kuvukiramo mikorobe zitera indwara zifata imyanya myibarukiro.

Iyo ukomeje kwambara iyo karis**o igihe kirekire, cyane cyane nijoro uryamye, bitera twa dukoko kukwinjiramo , kuko imyanya y’ibang**a iba itabona uko ihumeka.

Uko bitinda ni ko twa dukoko turushaho kwiyongera no gukwirakwira mu mubiri bigatera infections n’izindi ndwara  cyangwa ugatangira kugira uburyaryate bugutera kwishima mu gitsin**a no hafi yacyo nko mu ntantu.

 

Niba ibi bikubaho, kandi ukaba ujya urarana ikaris**o, gerageza kubireka urebe niba nta mpinduka ubona.

Reka tuvuge ku bagabo:

Abagabo rero nabo bakunda kurarana imyenda yimbere( boxers) abafashe bakunda kugira uburyaryate cyane ugasanga udusabo twabo tw’ intangangab*o dukunda kuvuvuka. Bene utwo dukoko twongere indwara ziterwa na champignons zishobora no kwangiza n’umuyoboro unyuramo inkar1 n’ amasohoro.

Uku kurarana ikariz**o ku bagabo bituma hariya harara ubushyuhe bwinshi, udusabo tw’ intangangab**o ntitubone ubuhumekero ,tukarara twiyometse ku mubiri mpaka mu gitondo, bityo bwa bushyuhe buri munsi y’ igipomo cy’ ubw’ umubiri utu dusabo tugomba kubaho tukabubura ,maze intangangao zigatangira kuhangirikira. Iyo rero ubushyuhe ari bwinshi hariya ,Kandi amasaha menshi bishobora gutera intangangab*0 gupfa ,ntizibe zikimaze umumaro wazo zaganewe gukora , ubushobozi bwo kubyara bukagabanuka cyangwa bugashira burundu.

 

Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere zigira abantu inama kurara nta kintu bambaye hasi kuko ari bwo imyanya myibarukiro ibona ubuhumekero bwisanzuye, cyangwa se ukararana umwenda ukurekuye ku buryo urwo rugingo rw’umubiri rutabangamirwa.

Turagirwa inama yo gushaka ikanzu y’ijoro yoroshye kandi irekuye cyangwa se ikabutura irekuye itarimo ikariso.

Kandi, byaba bitakubangamira, ukarara wambaye ubusa, ahubwo wagira imbeho ukiyorosa byinshi, kurusha gushakira ubushyuhe mu byo wambaye.

Related posts