Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Itangazamakuru ryabuze inkingi ikomeye: Urwibutso rwa Jean Lambert Gatare

Inkuru y’itabaruka rya Jean Lambert Gatare, umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda, yashegeshe benshi. Yaguye mu Buhinde mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, aho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru yemeza ko yari amaze iminsi yivuriza muri icyo gihugu, ariko ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe, nibwo yatangiye kuremba cyane, ndetse   mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, birangira yitabye.

Ubuzima bwe mu itangazamakuru

Jean Lambert Gatare yari umuntu w’ijwi ritazibagirana mu matwi ya benshi. Yatangiriye urugendo rwe rwa gihanga kuri Radio Rwanda mu 1995, ahakora imyaka myinshi atangaza amakuru y’imikino n’ibindi byacaga kuri iyo radiyo. Mu 2011, yerekeje kuri Isango Star, aho yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’itangazamakuru kubera ubuhanga bwe n’uburyo yavugaga inkuru ku buryo butangaje.

Mu 2020, yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya, akomeza kugaragaza ubuhanga n’ubwitange mu mwuga yari yarahisemo n’umutima we wose.

Igihombo gikomeye ku itangazamakuru n’abakunzi be

Urupfu rwa Jean Lambert Gatare ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, yaba abamumenye, abo bakoranye, umuryango we ndetse n’abamukundaga kubera impano ye idasanzwe. Yari umunyamakuru ufite ijwi ryihariye, ubuhanga budasanzwe ndetse n’ubushishozi bwatumaga buri jambo avuga riba iryo kwizerwa.

Kuva ku bakunzi b’imikino, abakurikiranaga ibiganiro bye, kugera ku banyamakuru bagenzi be, bose bemeza ko babuze umuntu w’agaciro gakomeye, wagize uruhare runini mu iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.

Related posts