Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uko RIB yafashe umushinjacyaha n’ umukomisiyoneri

 

Umushinjachaya ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe Mutatsineza Evanys na Niyonshuti Ezechiel uzwi nka Mwalimu ,wari umukomisiyoneri batawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB.

Amakuru avuga ko aba bagabo bombi bakekwaho ibyaha birimo kwakira ruswa,iyezandonke ,no kudasonura inkomoko y’ umutungo.

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry , yavuze ko Iperereza ryagaragaje ko aba bombi bakoranaga mu buryo bw’ ibanga ,aho bafashaga abashinjwaga ibyaha kugabanyirizwa ibihano cyangwa kurekurwa binyuze mu gutanga indonke.

 

Uyu muvugizi wa RIB , yavuze ko gufatwa kw’ aba bantu ari igice cy’ ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa mu nzego z’ ubutabera. Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru ,anasaba abanyarwanda gukomeza gufatanya na RIB mu kurwanya ruswa.

Aba bakekwa kuri ubu bafungiye kuri Sitariyo za RIB mu gihe dosiye zabo zitegurwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko rivuga iki?

Itegeko riteganya ko umuntu uhamwe n’ icyaha cyo kwakira ruswa mu rwego rw’ ubutabera ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’ imyaka irindwi na 10 ndetse n’ izahabu inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’ agaciro k’ indonke yakiriye.

Related posts