Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda Amavubi, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izahura na Nigeria ndetse na Lesotho mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’ isi kizaba mu mwaka 2026.
Ni umwiherero witabiriye n’ abakinnyi batandukanye harimo abakina muri shampiyona y’ u Rwanda ndetse n’ abakina hanze y’ u Rwanda.
Muri uyu mwiherero witabirwe na myugariro wa APR FC witwa Byiringiro Gilbert ariko yahise akurwa mu bandi asimbuzwa Uwumukiza Obedi ukinira Ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye.
Icyatumye uyu mukinnyi wa APR FC Byiringiro Gilbert akurwa mu mwiherero w’ Amavubi ni ukubera imvune yahamagawe afite ariko ageze muri uyu mwiherero asuzumwa basanga afite imvune itatuma akomezanya n’ abandi.
Gusa amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko uyu mukinnyi w’ ingabo z’ Igihugu imvune afite ko idakomeye cyane ariko nanone ntabwo imwemerera gukoreshwa mu mikino u Rwanda rurimo kwitegura.
Kugeza ubu Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda Amavubi niyo iyoboye urutonde muri iri tsinda ruri kumwe na Nigeri, Afurika y’ Epfo , Lesotho hamwe na Benin.
U Rwanda rufite amanota 7 ,inganya na Afurika y’ Epfo hamwe na Benin. Lesotho ifite amanota 5 naho Nigeria ifite amanota 3.