Ubushakashatsi bwagaragaje ko inshuti mu maranye imyaka irindwi muri kumwe mu ba muzagumana ubuzima bwanyu bwose.
Ubu bushakashatsi mu by’ imibanire ,Gerald Mollenhorst wo mu Buholandi ,yasanze buri myaka 7 abantu benshi batakaza hafi kimwe cya Kabiri cy’ abantu babazengurutse barimo n’ inshuti zabo, bitewe n’impinduka z’ imibereho ya muntu
Urugero atanga ni uko inshuti zawe zo muri Kaminuza zishobora gusimburwa n’ abantu mukoraba mu kazi akaba ari bo ukurako inshuti zawe nshya , kuko ari bo muba musigaye mufite byinshi muhuriyeho. Mollenhorst yasanze kandi ko ubucuti bwinshi bushingiye ku bwumvikane ,bivuze ku ubucuti bushingiye ku buryo abantu bahura no kumarana igihe runaka ,aho kuba ku byifuzo cyangwa amahitamo yabo bwite.
Ubushakashatsi bwe bwagaragaje ko nyuma y’ imyaka irindwi ,30% by’ inshuti ari zo zigumana umubano wazo nk’ uko wahoze mbere. Muri Mutarama 2025 Kandi ,urubuga Body+ Soul rwatangaje ko indi nzobere mu bijyanye n’ imitekerereze , Robin Dunbar wo mu Bwongereza ,yatangaje ko bimwe mu bituma ubunshuti buramba ari uko abantu baba bafite byinshi bahuriyeho birimo intego z’ ubuzima ,ahahise ndetse n’ ibindi.