Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2025, nibwo amakuru ateye agahinda yamenyekanye y’ umunye_ Kongo ukomoka mu bwoko bw’ Abapfulero ngo yaraye yishwe arashwe mu Mujyi wa Uvira akaba yazize WAZALENDO baje ku mwiba babura icyo bamukuraho barangije bahita bamurasa ahita abura ubuzima.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane , ni bwo uyu muturage uzwi ku izina rya Gérard yishwe arashwe amasasu arenga abiri, bivugwa ko yarasiwe aho yarasanzwe akorera akazi ko kudoda ahitwa i Karigo.
Aya makuru dukesha Minembwe Capital News avuga ko uyu muturage yafashwe na Wazalendo kandi ko bamujije ko nta mafaranga bamusanganye ,kuko bari bae kumunyaga. Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko yaba yazize kuba ashigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’ i Kinshasa; ni mu gihe bivugwa ko yari akunze kubigaragaza mu biganiro yarakunze kuganiriza abamugana.
Ati” Uwishwe yari umudozi . Aha i Karigo bamwiciye dukunze kujya kuhasengera haba ubutayu haruguru yaho. Nta gushindikanya yazize M23 ,kuko yakundaga kugaragara ibikorwa bibi bikorwa na Wazalendo”.
Abaturage batuye i Uvira bakunze kugaragaza ko Wazalendo ari abajura ,kandi ko babica ,bityo bakifuza M23 koyakomeza imirwano igafata iki gice, muri ubwo buryo bakagenda bahohoterwa n’ iyi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ikorana byahafi n’ Ingabo z’ u Burundi n’ iza Congo.