Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese koko icyuho cya Fall Ngagne nicyo cyatumye Rayon Sports ititwara neza ntibashe gutsinda APR FC?

 

Ubwo umukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025 , wari umaze kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yavuze ko kubura Fall Ngagne mu kibuga ari byo byatumye batirwara neza mu ntibabashe gutsinda APR FC. Ese koko abafana ba Rayon Sports muremeranya nawe?

Uyu mukino wari washyushye ku mande zombi ni ubwo abafana b’ ikipe ya Gikundiro batigeze baza kuri Sitade Amahoro ari benshi ,dore ko abafana ba APR FC ari bo bari benshi nk’ ikipe yari yakiriye uno mukino.

Muhire Kevin Kapiteni wa Rayon Sports,ubwo yari abajijwe impamvu batigeze batahana itsinzi kuri uyu mukino bahuye na APR FC , yasubije agira ati”Ntaho byapfiriye. Urabona ko Twari dufite rutahizamu Fall Ngagne ariko ubu ntabwo ahari. Abeddy ntabwo turamenyerana ariko bizagenda biza. Navuga ko icyuho cya Fall Ngagne ari cyo cyadukozeho.

Muhire Kevin yahumurije abakunzi b’ iyi kipe ko amahirwe yo kwegukana igikombe agihari ngo dore ko bakiyoboe urutonde rwa Shampiyona . Ati” Amanota dushobora no kuzayongera kuko imikino dusigaje iracyari myinshi. Nidukomeza gukorera hamwe twese ntekereza ko azagumamo. Ibisabwa byose tuzabikora kugira ngo tuzagume ku mwanya wa mbere”.

Nk’ uko uyu Kapiteni wa Rayon Sports yakomeje abigarukaho kubura Fall Ngagne ni igihombo gikomeye cyane muri iyi kipe ,kuko yari amaze gutsinda ibitego 13 muri Shampiyona.

Mu gihe Shampiyona ibura imikino 10 ngo irangire , Rayon Sports iracyari ku mwanya wa Mbere n’ amanota 43 ,Aho irusha APR FC ya Kabiri amanota abiri gusa.

Related posts