Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yari yaramugize umugore we! Ibyatangajwe nyuma y’ uko umusore afatanywe umwana yari amaranye ibyumweru bibiri

 

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’ umusore wafashwe amaranye n’ umwana utaruzuza imyaka y’ ubukure ibyumweru bibiri.

Uwafashwe ni umusore witwa Byukusenge Aaron ngo yafatanywe umwangavu w’imyaka 17 witwa Muhawenimana Fortunée wo mu Murenge wa Rangiro yari amaranye ibyumweru bibiri babana mu nzu, yaramugize umugore we.

Amakuru avuga ko Byukusenge ufite imyaka 28 ni uwo mu Mudugudu wa Munini , Akagari ka Kabuga Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.

Umuturanyi watanze aya makuru yavuze ko ubusanzwe uwo musore abana na bashiki be babiri mu nzu ababyeyi babo bitabye Imana babasigiye.

Amakuru avuga ko iyo nzu abanamo n’ aba bashiki be babiri ni yo yazaniyemo uwo Mwana w’ umukobwa yari yashutse ko aje kumugira umugore bashiki be bakaba batarigeze batanga amakuru. Ati” Maze guhabwa amakuru n’ abaturage nagiyeyo mbasangayo bombi,mbabaza niba koko babana nk’ umugore n’ umugabo barabinyemerera ,umwana mwaka irangamumtu nsanga koko afite imyaka 17 mu bajije impamvu aza ku musore kuri iyo myaka ambwira ko nyuma yo guta ishuri nta kindi akora ,n’ umusore ntacyo akora basanze kubana byatuma batekereza hamwe icyo bakora kibateza imbere”.

 

Kuri ubu uyu musore Byukusenge Aaron afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba nyuma yo gufatanwa uwo Mwana w’ umukobwa bari bamaranye ibyumweru bibiri.

Uwo Mwana yahise yoherezwa kuri Isange One Stop Center mu bitaro bya Kibogora biherereye muri kano karere.

Hagabimfura Pascal , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Karambi, l avuga ko hakomeje ingamba zo guhangana n’ ibyo byaha byo gusambanya abana zirimo n’ ubukangurambaga kugira ngo n’ Abasore babyishoramo bumva ko ari abagore bashatse bamenye ingaruka zabyo. Ati” Gusambanya abana bihanirwa n’ Amategeko no kugira umwana Umugore atarageza ku myaka y’ ubukure ni icyaha gihanirwa n’ amategeko ,byitwa kumusambanya.Turabirwanya ,tukanabereka ingaruka zabyo ,ariko nyine kwigisha ni iguhozaho”.

Gusa ibi si ubwa mbere bibaye kuko ngo nta minsi ishize hatumvikanye indi nkuru y’ umusore wafashwe amaranye umwana w’ imyaka 15 iminsi 4 ,yaramugize Umugore we , amutesheje ishuri

 

Related posts