Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida wa Congo Tshisekedi yatunguye abantu aha imbabazi imfungwa 3 zitavugaga rumwe na leta

 

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Perezida Tshisekedi yahaye imbabazi Abanye_Politiki 3 batavugaga rumwe n’ Ubutegetsi bwe bari bahungiye muri gereza nkuru y’ iki gihugu ya Makala, byabaye ku munsi w’ ejo ku wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko Aba banyapolitiki barekuwe barimo Seth Kikuni ,Mike Mukebayi ndetse na Denise Mukendi bari baratawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangisha Ubuyobozi buriho Abaturage ndetse n’ ibindi bifatanye isano n’ imyivumbagatanyo yakurikiye amatora y’ Umukuru w’ igihugu yo muri 2018. Seth Kikuni uri mu barekuwe yari mu bahataniraga intebe y’ Umukuru w’ igihugu mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2018 no mu 2023, gusa yaje gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2024 mu kwezi k’ ugushyingo ashinjwa gukangurira Abaturage kwigumura ku butegetsi buriho ndetse no gukwirakwiza ibihuha.

Mike Mukebayi na we ni utavuga rumwe n’ ubutegetsi buriho wungukiye mu mbabazi zatanzwe na Perezida wa Congo kimwe na Denise Mukendi nawe washinjwaga kuba inyuma y’ ibiganiro byasebyaga Perezida Tshisekedi n’ Ubuyobozi bwe byakorerwaga ku mbuga nkoranyambaga.
Irekurwa ry’ aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ Ubuyobozi bwa Kinshasa ribaye nyuma y’ igihe gito undi utaravugaga rumwe n’ ubu butegetsi witwa Jean Marc Kubund arekuwe ku i Tariki ya 22 Gashyantare.

Related posts