Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Umwarimu wo muri Kaminuza yagiriye irari abanyeshuri bane bose abatera inda.

Reka gukoreshwa n’ amarangamutima kugira ngo ushimishe umukunzi wawe kuko wazicuza ubuzima bwawe bwose!

 

Inkuru isa nk’ itangaje kandi ibabaje ni iy’ Umwarimu wo muri Kaminuza ya Nigeria i Nsukka( UNN) aho yagiriye irari abanyeshuri yigisha bose abatera inda mu bihe butandukanye.

Ni inkuru y’ umwarimu witwa Chogozie Odum nyuma y’ uko yakozwe iperereza ryagaragaje ko yateye inda abanyeshuri bane mu gihe cy’ imyaka ine. Ibi birego byatangiye kumenyekana mu mwaka w’ amashuri wa 2019/ 2020, Aho bivugwa ko Odum yakoresheje ububasha bwe nk’ umwarimu agasaba abanyeshuri imibonano mpuzabitsina kubera kubagirira irari.

Ngo nyuma y’ ifatwa rye na Polisi ,ubuyobozi bwa Kaminuza bafashe icyemezo cyo kumuhagarika mu kazi kugeza igihe iperereza rizasorezwa, ariko akomeza guhabwa kimwe cya Kabiri cy’ umushahara we. Mu intangazo ryashyizwe ahagaragara, UNN yatangaje ko hashyizweho akanama k’ iperereza kandi ko Odum azahanwa bikomeye mu gihe azaba ahamwe n’ ibi byaha. Banasabye abanyeshuri bafite ibindi birego kubigaragaza kugira ngo bakorweho Iperereza.

Related posts