Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yamubwiraga ko azamwica! Umugabo w’ i Kamonyi wasambanyije umwana we akamutera inda y’ Abana babiri yabaye isereri mu mitwe y’ abenshi

 

Mu Karere ka Kamonyi umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 52 y’ amavuko yatunguye abantu nyuma yo gutera inda umwana we , bakaza no kwibaruka abana babiri, gusa ngo yabwiraga umwana we ko naramuka abivuze azahita amwica.

Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’ umukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu n’ umukobwa.

Uregwa atuye mu Kagiri ka Gihara ,Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we w’ umukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22,ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko atagomba kubivuga ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.

Ibi byaje kumenyekana ari uko uyu mugabo uregwa atangiye kujya umukubita akamubwira ko azamwica umwana arimuka ajya gukodesha ,uregwa akajya amusanga aho yagiye ntabwo bakaryamana nyuma ajyana umuhoro avuga ko ari bumwice , ni uko guhita abibwira abaturanyi batanga amakuru uregwa arafatwa. Mu ibazwa rye uregwa yemera icyaha; asobanura ko yahisemo kubana n’ umwana we kubera ko abandi bagore bari baramuniye nk’ uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ Itegeko no 059/ 2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko n⁰68 / 2018 ryo ku wa 30/ 08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

 

Related posts